Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS 

Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Sebwato Nicholas, wifuzwaga n’andi makipe akomeye mu Rwanda, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Mukura VS.

kwamamaza

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 3 Nyakanga 2023, nibwo ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangarije abakunzi bayo inkuru nziza ko ntaho uyu mukinnyi akigiye ahubwo "Amateka akomeje kwiyandika."

Bubinyujije ku mbuga koranyambaga, bwemeje ko yasinye myaka ibiri kugera mu 2025.

Uyu mukinnyi yegerewe n’uwahoze ari Perezida wa FERWAFA, wanayoboye Mukura, Nizeyimana Mugabo Olivier, wemeye kumuhemba akanamuha amafaranga amugumisha mu ikipe, kuko mu byo yasabye harimo kongererwa umushara.

Sebwato nk’umugabo uzwiho kudahindukira ku ijambo, yemereye iyi kipe ko nisohoza ibyo yasabye azongera amasezerano, ariyo mpamvu yakubutse muri Uganda mu biruhuko agahita ayashyiraho umukono.

Saa tatu n’Igice z’ijoro ku wa mbere, tariki ya 3 Nyakanga, ni bwo Sebwato yageze i Kigali.

Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi yahawe miliyoni 10 Frw ndetse buri kwezi azajya ahabwa umushahara wa miliyoni 1 Frw, bimugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe ya mukura.

Sebwato Nicholas yamaze imikino irindwi atinjijwe igitego. Yafashije iyi ikipe ya mukura vs gusoreza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45, agira n’uruhare mu kwegukana umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023.

Uyu munyezamu yageze muri Mukura VS mu 2021, avuye muri Proline Sports Club yo muri Uganda. Yaciye kandi muri Sofapaka, Bright Stars Football Club, Sports Club Villa na Onduparaka.

@Gakunzi Blaise/Isango Star.

 Jul 4, 2023 - 11:51