Kirehe: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nasho barasaba imbangukiragutabara

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nasho mu karere ka Kirehe babangamiwe n’uko nta mbangukiragutabara gifite aho bisaba ko gikoresha iturutse Kirehe,ubwo bigatuma kugeza umurwayi ku bitaro bikuru bya Kirehe bigorana ku buryo agerayo yanegekaye.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nasho muri uwo murenge,bavuga ko kuba ikigo nderabuzima cyabo nta mbangukiragutabara gifite,bigira ingaruka zikomeye mu kugeza umurwayi ku bitaro bikuru bya Kirehe.

Babwiye Isango Star ko iyo bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa ku bitaro bikuru,bisaba gutegereza imbangukiragutabara iturutse Kirehe,ubwo ikahagera umurwayi yanegekaye.Nabwo yaba ajyanwe ku bitaro, kumuramira bikagorana kubera gutinda kuhamugeza.

Aha niho bahera basaba ko ikigo nderabuzima cyabo cyahabwa imbangukiragutabara yihariye kuko byaba igisubizo cy’ikibazo cyo gucyererwa kugeza umurwayi ku bitaro.

Umwe yagize ati "ibitaro byacu bikuru biri kure nta mbangukiragutabara tugira, iyo umurwayi afashwe n'indwara itunguranye kugirango imbangukiragutabara izave iriya kugera ku kigo nderabuzima umurwayi aba yanogonotse, dukunda guhura n'izo mfu zigiye zimeze gutyo kubera imbangukiragutabara kugirango ijye kuhagera ubuzima buba bwamaze kumucika, turasaba ubufasha bwa leta kugirango bababe baduha imbangukiragutabara". 

Kuri iki kibazo cy’imbangukiragutabara ku kigo nderabuzima cya Nasho muri Mpanga, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janviere, nawe yemera ko kibahangayikishije ariko akavuga ko bari basanzwe bifashisha imbangukiragutabara zituruka mu mirenge ya Rusumo na Nyarubuye.Gusa yizeza abaturage ko harimo gushakwa uburyo bababonera iyabo.

Yagize ati "ikibazo cyo kirahari ku kigo nderabuzima cya Rusumo na Nyarubuye zirahari ubwo nizo zabafashaga kuko ziri mu mirenge bihana imbibi,ariko hamwe no kubireba neza dushobora kureba iyo twakura hamwe muri aho cyangwa se twabona indi mu buryo bwihuse tukayibashyikiriza,ariko twabafashaga muri ubwo buryo tutirengagije yuko ari kure, haramutse habonetse andi mahirwe twahita tuyibaha".    

Kugeza ubu mu karere ka Kirehe habarurwa ibigo nderabuzima bigera kuri 17,ariko ibifite imbangukiragutabara bigera ku 9,ibintu ubuyobozi bwemeza ko zikiri nkeya,ariko buri gushaka uko zakiyongera kugira ngo abarwayi bajye bagezwa ku bitaro bikuru hakiri kare batarembye.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kirehe

 Dec 16, 2022 - 08:31