Fearless yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Nyuma yo gusezererwa kwa muganga mu mpera z’umwaka ushize aho yari yabazwe ibibyimba, Umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka ishize, Niyonsenga Keza Amina benshi bamenye nka Fearless yongeye gusubizwa mu bitaro.

kwamamaza

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Werurwe 2022 nibwo Fearless yari agejejwe mu bitaro bya Muhima aho yari yanabagiwe ibibyimba n’ubundi byamufashe hagati y’amaguru akagorwa no gutambuka.

Urwaje uyu muhanzikazi waganiriye na IGIHE yaduhamirije ko yongeye gufatwa n’ibibyimba byamumereye nabi ndetse yageze kwa muganga atabasha gutera intambwe.

Ati "Nijoro nibwo yatatse cyane bigaragara ko aribwa bikomeye, twashatse uburyo agezwa kwa muganga, ariko ntiyari akibasha gutera intambwe kuko ibibyimba abirwaye hagati y’amaguru. Byasabye ko ahabwa akagare k’abarwayi."

Bakigera kwa muganga, Fearless yahise ahabwa ibitaro gusa abaganga bo bagahamya ko bashobora kumuha ’Transfer’ akaba yajya kwivuriza mu Buhinde.

Ati “Ubushize baramubaze twumvaga ko yakize, ariko byagarutse. Abaganga batubwiye ko bizasaba ko abona uburyo akajya kwivuriza hanze y’u Rwanda kuko hano bikomeje kugorana.”

Kugeza ubu uyu muhanzikazi arwariye bikomeye mu bitaro bya Muhima, ari naho n’ubushize bari bakurikiranye ikibazo cye.

Keza Stamina cyangwa Fearless nk’uko yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga yanabayeho umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo zirimo ‘Nta kuri mbona’ yakoranye n’abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, I Like You, Icyerekezo yakoranye na Queen Cha n’izindi nyinshi.

 Mar 28, 2022 - 10:47