
Kirehe: Abagicana agatadowa barasaba guhabwa amashanyarazi bagakurwa mu bwigunge
Mar 28, 2024 - 18:06
Abatuye mu mudugudu wa Ryabega n'indi iwukikije yo mu murenge wa Musaza wo mur’aka karere, batewe ipfunwe nuko bagicana agatadowa, bagasaba ko bahabwa umuriro w'amashanyarazi bakava mu bwigunge. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko hari imishinga itandukanye irimo gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi, nabo bazagerwaho vuba.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga, barimo n’urubyiruko, bavuga ko bari mu bwigunge bwo kutagira umuriro w’amashanyarazi.
Bavuga ko bituma batabasha gukora ibikorwa bibateza imbere birimo nko gusudira ndetse n’ibindi, cyane ko harimo n’abize amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.
Iruhande rwabo, hari n’abavuga ko kubona urumuri bigoye ku buryo bagicana udutadowa cyangwa bakisunga ukwezi kugira ngo babone urumuri babashe kurya.
Umuturage umwe waho yagize ati: “dukeneye umuriro w’amashanyarazi kuko urabona ko turi mu bwigunge, nta muriro dufite. Nk’abasore, inaha dufite amashanyarazi, twabasha gusudira tukiteza imbere.”

Undi ati: “ikibazo dufite kidukomereye, cyane cyane ni umuriro kuko buriya kugira ngo umuntu wese abe ahantu hatabona ni ikibazo. Ubu ducana ubutadowa.”
“Dufite umuriro umuntu yashinga salon noneho akiteza imbere ndetse n’u Rwanda n’abaturage muri rusange. Ducana udutadowa cyangwa imirasire, iyo izuba ryanze kwaka ubwo ni ukurara mu kizima, ukarira hanze mugihe ukwezi kuri kwaka.”
Abaturage bavuga ko bagerageje kwitabira gutura neza mu mudugudu ku buryo byakoroshya kubaha umuriro w’amashanyarazi.
Basaba ko bafashwa bakawubona kugira ngo ubarinde kuba mu mwijima ndetse banawifashishe biteza imbere.
Umwe ati: “mudukorere ubuvugizi nuko baduhe umuriro nuko nk’abasore twiteza imbere, kuko nk’abanyeshuli usanga kwiga ari ikibazo kubera ko ari mu kizima.”
Undi: “twifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakaduha umuriro nuko tukajya ducana ndetse tukiteza imbere.”
Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko hari imishinga itandukanye iri muri aka karere yo gutanga amashanyarazi ku buryo n’abatuye mu mudugudu wa Ryabega muri Musaza nabo bazawuhabwa bitaranze mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka w’2024.
Ati: “hari ibikorwa biri gukorwa byo gutanga amashanyarazi biyageza ku baturage kandi ibyo bikorwa bikaba bikomeza. Abo bo muri Ryabega nabo bari mu bantu bazahabwa amanyanyarazi. Hari umushinga turi gukora twizera ko nabo tuzabageraho…mu kwezi kwa karindwi.”
Nimugihe gahunda ya guverinoma iteganya ko mu mwaka wa 2024, buri rugo mu Rwanda ruzaba rugerwaho n’amashanyarazi.
Gusa amateka agaragaza ko amashanyarazi yagejejwe mu Karere ka Kirehe bwa mbere mu mwaka wa 2010, kuri ubu ibipimo bigaragaza ko amaze kugezwa mu ngo z’abaturage ku gipimo cya 80% harimo abafite ayo ku muyoboro mugari (On-grid) hamwe n’abafite ayakomoka ku mirasire y’izuba.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


