
Kirehe: Abacururiza mu isoko rishya rya Mahama barataka kubura abakiriya
Feb 6, 2025 - 17:27
Abacururiza mu isoko rishya rya Mahama riherereye mu karere ka Kirehe barataka kubura abakiriya. Bavuga ko abari basanzwe babagurira bigira mu isoko riri mu nkambi bitewe n’uko ayo masoko yombi aremera igihe kimwe kandi buri munsi. Basaba ubuyobozi kuyagenera iminsi itandukanye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko ibyo abacuruzi bavuga byumvikana bityo bagiye gushyiraho n’iminsi ayo masoko azajya aremeraho.
kwamamaza
Abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Mahama Business Center ryubatse hanze y’inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ahahoze irindi soko, bavuga ko imikorere yabo yadindiye kuko mbere y’uko babubakira iri soko rya Etaje bacuruzaga bakabona abakiriya nuko bakunguka. Ariko ubu abakiliya bigiriye mu isoko riri mu nkambi ya Mahama bitewe n’uko nta soko rifite umunsi riremeraho ryihariye.
Umucuruzi yagize ati: “ikibazo ni uko tutabona abakiliya nkuko twababonaga mbere. Biterwa nuko batuzaniye isoko rya Business kandi ubundi batubwiye ko bazatuzanira isoko rikaza rimeze nk’iryo twari dufite, tugacuruza byose.”
Undi ati: “batuzaniye isoko turishaka pe ariko batuzaniyemo ibya business., abakiliya bose bazaga habo bagiye mu nkambi. Bagombaga gushyiramo imyenda, kawunga, imiceri, abaranguza bakaranguza, abadetaya bakadetaya! Ariko ibyo bintu byose ntibyabaye. Bahita bashyiramo ibintu bidafite gahunda! Ni abafotora, abasuka imisatsi! Ibyo twari twiteze byose ntabwo byabonetse.”
“n’abakiliya twabonaga twahise tubabura, isoko ryahise ripfa. Ubu dusigaye twifuza ngo niyo baturekera uko hari hameze!”
Abacururiza mu isoko rya Mahama Business Center bifuza ngo ni uko imikorere y’iri soko yasubira nk’uko yari imeze mbere batararyubaka ku buryo ryagira iminsi riremeraho izwi, ndetse n’iryo mu nkambi naryo rikarema ku minsi waryo kuko bizatuma babona abakiliya.
Umwe ati: “turasaba ko natwe badutera inkunga tukabona abakiliya, tugashyuha nkuko twari tumeze mbere, bakaduha n’umunsi.”
Undi ati: “turasaba ko badukorera ibyo bari baratwijeje. Bakazamura ayo masoko yo mu nkambi bakayashakira imyanya hano, akaba ariho bacururiza nuko natwe tukabona abakiliya. Abakiriya baturuka impande zose nuko bagahita bigira mu nkambi.”
Rangira Bruno; Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, avuga ko impamvu isoko rya Mahama Business Center rihuza iminsi n’iryo mu nkambi bigatuma ritabona abakiriya, byatewe n’uko nyuma yo kuryubaka babanje kureka ngo abantu barimenyere.
Gusa avuga ko bagiye gusuzuma barebe uko ayo masoko yombi yagenerwa iminsi yayo yihariye idahuye.
Ati:” ubundi ririya soko ryitwa Mahama Business Center nibwo rigitangira. Igice cya mbere twabanje ubukangurambaga byo gushyiramo abantu, ariko ibyo abaturage barimo gusaba birumvikana. Ni ibintu turi busuzume nuko turebe uko twabaha iminsi itandukanye yuko bazajya bakoreramo ku isoko riba mu nkambi cyangwa iryo riri hanze y’inkambi.”
Abacururiza muri iri soko ryo hanze y’inkambi ya Mahama bavuga kandi ko kuri ubu babujijwe gucuruza ibiribwa birimo imyumbati, ibijumba, amateke ndetse n’ibindi bikenerwa. Bahamya ko ibi nabyo biri mu byatumye abakiriya babo babacikaho bakigira mu isoko ryo mu nkambi kuko ariho babasha kubibona. Icyakora mu gihe baba bahawe umunsi wabo wihariye, ndetse banakemererwa gucuruza n’ibiribwa bikenerwa cyane n’abaturage byazana impinduka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


