Ukraine: Uburusiya bwatangaje ko bwafashe agace ko muri Bakhmut.

Uburusiya buvuga ko bwafashe agace ka Blagodatne gaherereye mu majyaruguru ya Bakhmut yo mu Burasirazuba bwa Ukraine. Ni nyuma y’imirwano ikomeye imaze igihe ibera muri aka gace, nk’uko AFP ibitangaza.

kwamamaza

Ibi byatangajwe kur’uyu wa kabiri, aho ingabo z’Uburusiya zavuze ko zafashe aka gace ka Blagodatne ko mu burasirazuba bwa Ukraine nyuma yo kumara igihe ari izingiro ry’imirwano ikaze.

 Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko aka gace kafashwe bitewe n’ibikorwa by’igitero cyagabwe n’ ingabo zayo zifata aka gace ka Blagodatne muri Repubulika y’abaturage ya Donetsk, imvuga ya  Moscou mu karere ka Donetsk.

Ibi bibaye nyuma yaho Ukraine ikomeje gusaba intwaro zikomeye ziyifasha kwisubiza ubutaka bwayo bukomeje kwigarurirwa n'Uburusiya, ndetse n'ibitero byibasira abaturage nayo. Icyakora ibihugu by'ibicuti byo mu burengerazuba byatanze ibifaru bikomeye ariko byanze guha Ukraine indege  z'intambara .

Nyuma y'Ubudage, Amerika nayo yamaze gutangaza ko itazaha Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 mu rwego rwo kwirinda ingaruka runaka zishobora kuvuka.

 Jan 31, 2023 - 13:57