Tanzania yangiye abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse: Kenya isabwa kubifataho icyemezo

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SMEs) bugera muri 15, mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage bayo batunzwe n’iyo mirimo. Ni icyemezo cyashyigikiwe n’abaturage benshi ba Tanzania, ariko cyateje impaka mu karere, cyane cyane muri Kenya, aho bamwe bagaragaje ko gishobora kuba kinyuranyije n’amasezerano y’isoko rusange rya Afrika ( AfCFTA) ndetse n'ay'Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

kwamamaza

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi ya Tanzania, Dr Hashil Abdallah, yavuze ko guverinoma itazihanganira abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse burimo amaduka y’imyenda, ibiribwa, ububaji, guteka ku mihanda,  serivise zo gutanga amafaranga (mobile money) n’ibindi bikorwa by'ubucuruzi bidakenera ishoramari rinini nkuko bikubiye mu itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta y'iki gihugu.

Yasobanuye ko abenshi muri abo banyamahanga binjira mu gihugu bifashishije viza z’abamukerarugendo, ariko bagera muri Tanzania bagatangira gucuruza binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Abanya-Tanzania ntibakwiye guhatanira amasoko na bamwe mu banyamahanga bakora mu buryo butemewe. Tugiye kubikurikirana twimakaje inyungu z’abaturage bacu.”

Icyemezo cya Tanzania cyakiriwe neza n’abaturage bayo benshi, aho bamwe bavuga ko kiziye igihe. Abayobozi mu nzego z’ibanze nka Alex Mnyawami wo mu Karere ka Ilala batangaje ko hari ikibazo gikomeye cy’uko abanyamahanga batwara amasoko y’abaturage bakennye, bagahinduka nk’abacuruzi b’imbere mu gihugu.

Gusa, nk’uko Daily Nation ibivuga, mu gihugu cya Kenya, iki cyemezo cyateje impaka zikomeye. Bamwe mu badepite n’abasenateri babifashe nk’igikorwa cyibasira abashoramari by'umwiharuko b’Abanya-Kenya, bahamya ko gishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC, ritanga uburenganzira bwo kwimuka, gucuruza no gushora imari mu bihugu bigize uwo muryango.

Umusenateri wa Bomet, Hillary Sigei, yagize ati: “Ntidushobora kwemera ko abashoramari bacu basubizwa inyuma mu buryo nk’ubu. Kenya yakiriye Abanya-Tanzania benshi, none bo barabuza Abanya-Kenya gucuruza iwabo?”

Yasabye guverinoma ya Kenya kugira icyo ikora kugira ngo abaturage bayo barengerwe, anavuga ko hari igihe amasezerano mpuzamahanga asabwa gusobanurwa neza cyangwa kuvugururwa igihe bigaragaye ko adaha amahirwe angana ku mpande zose.

Icyemezo cya Tanzania kandi kinahamanye n'ibikubiye mu masezerano y'isoko rusange rya Afrika ( AfCFTA) yashyizeho umukono. Iri soko rikuraho imipaka hagati y'ibihugu byayemeje mu bijyanye n'ubucuruzi, bigaha uburenganzira abene gihugu gukorera mu bihugu byayemeje.

Gusa Tanzania ivuga ko nubwo iri soko rusange rishyigikira ubucuruzi n’ishoramari ridafite imipaka mu kabure, buri gihugu gifite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko arengera abaturage bacyo n’ubukungu bw’imbere mu gihugu.

Ibi bigaragaza ko hakenewe ibiganiro birambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga n’amategeko y’imbere mu bihugu, hagamijwe ko isoko rusange ritavamo imbogamizi ku baturage baryo ubwabo.

@Daily Nation, The Citizen 

 Jul 30, 2025 - 09:07