
Bamusanganye udupfunyika ku musego w'igitanda - Polisi yataye muri yombi umugore wacuruzaga urumogi
Dec 12, 2025 - 09:35
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11/12/25, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe umugore witwa Mukandayisenga Solange w’imyaka 40, afite urumogi udupfunyika 800, yafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi, akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya.
kwamamaza
Uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko asanzwe acuruza urumogi, Abapolisi binjiye iwe murugo basatse munzu bamusangana udupfunyika 750 ku musego w'igitanda n'utundi 50 yari yahishe mu murima w'ibigori uri ku irembo.
Akimara gufatwa yemeye ko uru rumogi ari urwe kandi ko asanzwe arucuruza ariko yanga kugaragaza aho arurangura.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gisozi, dosiye ye ikaba yamaze gushyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB kugirango akurikiranweho icyaha cyo gucuruza biyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Polisi y’igihugu ishimira abantu batanga amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha.
Yibukije kandi abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Polisi y’igihugu iraburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora kuko uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, harimo amayeri yo gukoresha udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge.
CIP Wellars Gahonzire ati "ni mubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizima bwawe bukangirika".
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20.000.000 Frw, ariko kitarenze miliyoni 30.000.000 Frw.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


