KIGALI: Polisi yafashe abagabo babiri batwaye ibiro 28 by’urumogi kuri moto

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri barimo ufite imyaka 23, n'uw’imyaka 19 batwaye kuri moto urumogi 28, baruzanye kurucururiza mu mujyi wa Kigali, bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo tariki ya 14/10/25 saa tatu n’igice z’ijoro, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

kwamamaza

Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari urwabo ndetse bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzania, runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya)

Banatangaje ko bari bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri aka Karere arukuye mu gihugu cya Tanzania, bemeye ko bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza urumogi, aho baruzanaga mu mujyi wa Kigali bakoresheje moto ifite Purake RE 411H bakarugurusha abakiriya babo.

Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye brimo n’urumogi, cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi. Abaturage baturiye imipaka babutswa kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda no kwishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.

Polisi kandi inashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru abantu nkaba bagafatwa ibiyobyabwenge bafite bitarakwirakwira mu baturage. Bavuga ko ari ikimentso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ndetse bikanashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibyobyabwenge, barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge.

Iraburira kandi abantu bumva bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zitandukanye zabahugurukiye kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye bityo bakwiye kubereka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.

‎Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

 Oct 15, 2025 - 12:51