Kigali Jobnet, igisubizo ku kibazo cy'ubushomeri mu baturarwanda

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa bihuza abatanga akazi n’abagashaka bizwi nka Jobnet bikomeje gutanga umusaruro mu kugabanya ubushomeri by’umwihariko ku rubyiruko. Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) yemeza ko ibikorwa nk’ibi binafasha benshi kubona amahirwe yo kwihangira imirimo bigashyira itafari kuri gahunda ya leta yo kugabanya umubare w’abadafite akazi mu Rwanda.

kwamamaza

Ikibazo cy’ubuke bw’imirimo gihangayikishije ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ishishikariza abantu kwihangira imirimo.

Umujyi wa Kigali mu gushakira umuti iki kibazo utegura ibikorwa bitandukanye bizwi nka jobnet bihuza abatanga imirimo n’abayikeneye.

Meya w’umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, avuga ko kugira ubumenyi gusa udafite aho wabukoresha bidahagije.

Ati "kugira ubumenyi ntabwo biba bihagije uba ukeneye no kumenya aho bakeneye ubwo bumenyi, umwaka ushize abasaga igihumbi babonye akazi n'abandi benshi babasha kubona uburyo babasha kwimenyereza umwuga bikaba bibaha amahirwe, ni umwanya wo kugirango abakeneye akazi bamenye ibikenewe ku isoko ry'umurimo kuko iyo uhuye n'abantu benshi batanga akazi ubasha kubona aho ufite intege nke, abatanga akazi bagaragaza ko urubyiruko hari bamwe usanga bafite ubumenyi ariko badashobora gusobanura neza ko ubwo bumenyi babufite hakaba abandi usanga bafite ubumenyi ariko badafite uburyo ashobora kubana n'abandi, ibyo byose iyo urubyiruko ruhageze rukabona uko bimeze ruragenda rugakarishya bakagaruka ubutaha bafite ubushobozi". 

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ivuga ko Jobnet atari igikorwa cyo gushaka akazi no kugatanga gusa, ahubwo kinafasha benshi kubona amahirwe yo kwihangira imirimo, bikazamura ubwinshi bw’imirimo ihangwa nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere.

Dr. Jeannette Bayisenge, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ati "iki gikorwa ntabwo aricyo kumenyekanisha amahirwe ahari yo gutanga akazi gusa ahubwo ni icyo kwerekana ko binashoboka kwihangira n'akazi bitewe n'ibibazo bitandukanye dushaka kubonera umuti, byongera gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ahari ariko iyo habayeho urubuga nk'uru rwo guhuza abatanga akazi n'abagashaka biba umwanya mwiza wo kugirango twihutishe kwa kugera kuri ya ntego twihaye kandi n'imibare igenda ibitugaragariza iva muri ibi bikorwa nk'ibi kuko usanga abaje hano benshi babona akazi". 

Abitabiriye Kigali jobnet yabaye ku nshuro ya 13, bemeza ko byabongereye amahirwe yo kubona akazi, ndetse ko byabazamuriye icyizere cyo kuva mu bushomeri.

Umwe ati "habamo amahirwe menshi cyane kubera ko haba haje ba rwiyemezamirimo, hari ibigo birimo gushaka abakozi, abantu baba badafite akazi akenshi babonera amahirwe hano mu bikorwa nk'ibi". 

Undi ati "byamfashije kumenyana n'abantu benshi batandukanye, bamwe twagiye duhana nimero za telefone banatubwira aho bakorera".   

Kigali jobnet yafunguriye imiryango y’akazi ku bayitabira kuko nk’iyabaye muri 2023 yasize abarenga 1000 babonye imirimo ndetse n’abandi babona amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye, ibyo abayitegura babona nk’igisubizo kuko imibare igaragaza ko ubushomeri mu baturarwanda buri kuri 20% abugarijwe cyane akaba ari urubyiruko.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 16, 2024 - 09:52