
Kigali: Hari abatizeye isuku n'ubuziranenge bw'ibiribwa bitekerwa ku muhanda
Feb 26, 2025 - 10:02
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko nubwo hari igihe bifashisha bimwe mu biribwa bitekerwa ku muhanda yaba ibyokejwe ndetse n'ibyanyuze mu mavuta baba batizeye isuku n’ubuziranenge bwabyo, ahubwo ko ari ukubura amahitamo bitewe nuko ari byo bihendutse.
kwamamaza
Iyo utembereye mu duce tumwe na tumwe mu mujyi wa Kigali mu masaha ya nimugoroba ntusiba kubona hari abari guteka bimwe mu biribwa ku nzira yaba ari ibyokeje ndetse by’umwihariko ibinyujijwe mu mavuta nk’amandazi, capati, brochette, ifi zikawushije, isambaza ndetse n’ibindi.
Isango Star iganira na bamwe mu baturage bavuze ko ibitekerwa ku mu muhanda bibafatiye runini kuko bibangutse ndetse biba binahendutse, bavuga ko bigurwa kuko nta yandi mahitamo.
Umwe ati "ntabwo waba ufite amafaranga 500Frw uvuge ngo urajya muri resitora kandi ipura ari amafaranga 1000Frw, ariko kuri 500Frw waryamo isambusa 5 ukumva munda hari ikigiyemo cyangwa se na capati, upfa kurya kuko aribwo bushobozi ufite cyangwa n'umwanya ufite, bitunze abantu benshi gusa ntabwo uba ubyizeye kuko biba biri mundobo aho agakozamo intoki aguha, uba urwana n'inzara iyo utarwaye ushima Imana".
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko badashobora kugura ibitekerwa ku muhanda bitewe nuko bakemanga ubuziranenge ndetse n’isuku yabyo, bagasaba ko byajya bikorerwa ubugenzuzi.
Umwe ati "ntabwo njye njya mbigura nitabaza ibiri munzu mo imbere nubwo naba mfite amafaranga macye, njye ntabwo mbibonamo isuku ihagije, iyo hariho izuba ryinshi hariho ivumbi hari aho usanga batabitwikiriye bityo nkaba ntashobora kuba nabigura bitewe nuko harimo ivumbi, ubigura hari igihe byamutera uburwayi ugasanga yivuje kuri menshi yariye macye".
Impunguke mu buzima zigaragaza ko ibitekerwa ku muhanda iyo bititaweho uko bihagije yaba ari uburyo bitekwamo ndetse naho bitekerwa bishobora kugira ingaruka ku babihaha, gusa ibi bikaba bimaze kumenyerwa ahantu hagiye hatandukanye guhera mu masaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, ndetse bamwe bakavuga ko nabyo bikeneye ubugenzuzi.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


