
Kigali: Abaturage barinubira idindira ry'ikorwa ry'imihanda mishya
Sep 5, 2024 - 09:02
Hari abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali binubira ko hari ahakiri imihanda mibi y’ibitaka ibangamira imigenderanire, yaba mu bihe by’izuba cyangwa iby’imvura nyamara usanga hamwe na hamwe baragiye bizezwa kenshi kubakirwa imihanda ariko bagategereza bagaheba.
kwamamaza
Umujyi wa Kigali, ni umwe mu ihabwa icyizere cyo kuza mu mijyi ikurura abantu benshi ku isi. Nyamara n’ubwo kugeza ubu hari aho uhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe, wisanga warenzwe n’ivumbi mu gihe cy’izuba, ndetse n’ibyondo mu gihe cy’imvura biturutse ku kuba nta mihanda ikoze neza iri muri ibyo bice.
Bamwe mu batuye uyu mujyi bavuga ko bibangamira imigenderanire nyamara baragiye bizezwa kenshi kubakirwa imihanda amaso agahera mu kirere, bagasaba ko iki kibazo gikemurwa.
Umwe ati "imihanda y'ibitaka ntabwo yakabaye ikirimo kuko tuzi ko u Rwanda ruri mu bihugu biri mu nzira y'iterambere kandi umujyi wa Kigali ni ishusho nyaburanga y'u Rwanda, umujyi wa Kigali wagakwiye kubyihutisha ukareba imihanda y'ingenzi igendwamo ikorerwamo ibintu by'ingenzi bya buri gihe, bakabyihutisha bakabikura mu nzira".
Undi ati "uyu muhanda uratubangamiye cyane, natwe tuwugendamo usanga ari umuhanda utameze neza cyane bibaye byiza bawukora vuba, ubu imvura yaguye ntabwo wava mu rugo, badukorere umuhanda rwose".
Undi nawe ati "ikibazo gihari ni icy'ivumbi mu gihe cy'izuba mu gihe cy'imvura ni icyondo cyinshi, hakwiye kuza nka kaburimbo cyangwa se bakareba uburyo bawukora".
Dusengiyumva Samuel, Meya w’umujyi wa Kigali avuga ko koko bafite intego yo gutunganya imihanda myinshi, ariko ko bigendanye n’ubushobozi bazahera kuyo batangiye ikaba itararangira.

Ati "hari imihanda twatangiye mu mwaka ushize w'ingengo y'imari tutararangiza, ibyo byatumye twanga gufata indi mihanda kuko twagiye tugira ibibazo aho usanga dutangira imihanda myinshi ariko ntirangire ugasanga abaturage baravuga bati iyi mihanda mwaraje mucukura imbere y'iwanjye ntiyarangira, turavuga ngo reka turebe uburyo iyi mihanda yose twatangiye tubasha kuyirangiza, twaje gusanga ari na ngombwa ko dukora amabwiriza ajyanye n'uburyo iyi mihanda yubakwa ubu turimo kuyategura bitarenze ukwezi kwa 11 azaba yagiye hanze agaragaza kugirango karitsiye runaka ibashe kujya kuri iyo gahunda bisaba iki, babisaba ryari, uherwaho ninde, ni iyihe mihanda dukora ikorwa mu buhe buryo, ibipimo bya tekinike byose turimo turabitegura tuzabibagezaho".
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 byari biteganyijwe ko mu mujyi wa Kigali hubakwa imihanda 19, muri yo 10 kugeza ubu ntirarangira gusa ngo hari ikizere ko izarangira vuba aka ari bwo hatangira kubakwa indi mihanda mishya.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


