Kigali: Baribaza aho gahunda yo gukora umuhanda bwite w’imodoka rusange igeze

Bamwe mu baturage baravuga ko babangamiwe n’ubucucike bw’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali, bakibaza aho gahunda yo gukora umuhanda bwite w’imodoka rusange igeze, bavuga ko kandi babangamirwa mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

kwamamaza

Mu gihe ibinyabiziga bikomeje kwiyongera mu Rwanda, ndetse bigendanye n’imihanda ihari kenshi ugasanga bikurura umuvundo by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umujyi ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda bwakunze kugerageza gushaka ibisubizo by’iki kibazo kibangamira urujya n’uruza.

Mu ntangiriro za gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2) guverinoma y’u Rwanda yemeje ko umushinga w’umujyi wa Kigali umaze igihe uvugwaho wo kugena imihanda yihariye ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange uri mu yihutirwa.

Nyamara abakoresha imodoka rusange mu ngendo, bavuga ko bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga bagaheba mu gihe ubucucike bw’ibinyabiziga bukomeje kubakerereza.

Umwe ati "gutinda byo byaratinze kubera ko bibangamiye benshi byakagombye kuba byarabaye, ku bantu bakunze kuba bagiye nko mu kazi ntabwo bashobora kugererayo igihe uko byagenda kose kuko imodoka zabaye nyinshi cyane". 

Undi ati "byaratinze, kuba baravuze ko bazabikora mukwa mbere tukaba tugeze mu kwa cumi bitarakorwa, bareba ukundi kuntu babigenza hakiri kare kuko turakererwa cyane".     

Ntirenganya Emma Claudine, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko bagifite amezi atandatu y’imyiteguro, ngo nyuma y’ayo mezi bazatangira igerageza.

Ati "igikorwa cyo kugenera bisi igisate cyazo, ni igikorwa cyatangiye kwitegurwa, icyatangiye kwitegurwa akaba ari igerageza ry'icyo gikorwa, igerageza ry'icyo gikorwa rizakorerwa mu muhanda wa Downtown- Remera, imodoka zizajya ziva muri gare yo mu mujyi (Downtown) zikomeze zijya i Remera ziri kugenda mu mukono wazo hanyuma izindi modoka zisanzwe zikoreshe urundi ruhande, ibyo bikazajya bikorwa mu gihe cy'amasaha y'umuvundo mu gitondo na nimugoroba, umujyi wa Kigali urimo utunganya uriya muhanda ku buryo uba ugizwe n'ibisate 3, ibikorwa by'imyiteguro bizatwara igihe kitari munsi y'amezi 6, ibikorwa by'imyiteguro nibimara kurangira hazatangira igerageza".            

Byari biteganyijwe ko hashyirwaho umuhanda wagenewe abakoresha imodoka rusange gusa byagombaga gukorwa mu kwezi kwa 1 kwa 2024 ariko kugeza magingo aya hakaba nta kimenyetso cy’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yari korohereza abatega imodoka za rusange kudakererezwa n’umuvundo w’ibinyabiziga uzwi nka amboutiage.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 24, 2024 - 10:22