Kigali: Barashima gahunda y’intore mu biruhuko ituma abana batishora mu ngeso mbi.

Bamwe mu babyeyi bo mu mujyi wa Kigali baremeza ko gahunda y’intore mu biruhuko ikomeje kurinda abana babo kurangara bigatuma batishora mu ngeso mbi kuko bigirayo byinshi by’ingirakamaro ku hazaza habo. Iyi gahunda yashyizweho na  leta kugira ngo ifashe urubyiruko, cyane cyane abanyeshuri bari mu biruhuko, gutozwa indangagaciro z'Abanyarwanda, kwishakamo ibisubizo, gukuza impano zabo mu mikino no kubarinda ibishuko n'ihohoterwa.

kwamamaza

Ubusanzwe  gahunda y’intore mu biruhuko yashyizweho mu rwego rwo gufasha abana kugira ibiruhuko byiza, ntibarangare cyangwa ngo bishore mu biyobyabwenge.

Muri iyi gahunda usanga urubyiruko ruhurira ku bigo by’urubyiruko bashyiriweho bagakuza impano zabo ari nako bahatorezwa indagagaciro, kwishakamo ibisubizo ndetse birinda n’ingeso mbi mu gihe bari mu biruhuko.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yasuraga bimwe mu bigo by’urubyiruko byo mu mujyi wa Kigali bifasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda, yasanze abana bitabiriye ari benshi ndetse bigaragarako bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byayo.

Mu kiganiro bamwe bagiranye nawe, umwe yagize ati: “Iyo turi aha bidufasha byinshi. Icya mbere, tubasha kuba turi kumwe n’abandi bana, kumenya kubaha noneho wakorera ikosa undi mwana ukamusaba imbabazi, bityo Discipline [ikinyabupfura] ikazamuka.”

“iyo turi aha ngaha tuba duhuze, ntabwo tugira umwanywa wo kujya muri ibyo bintu by’ibiyobyabwenge.”

Undi ati: “ hano umuntu yirirwa ari occupe [ahuze], ntabwo ubona amasaha menshi yo gutekereza ku bintu bidafite akamaro. Ntabwo waba uri gutekereza umupira ngo ujye mu bindi birakujyana mu cyerekezo kitari cyiza. Umwanya wawe uba ubaze kuburyo utabona uwo kujya muri ziriya ngeso mbi baba batubuza.”

“rero biradufasha cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko cyangwa no mu kindi gihe kuko tuba dufite ababyeyi batwigisha, badukurikirana umunsi ku munsi, baduha uburere bwiza nuko tukahakura n’ubumenyi.”

Ku ruhande rw’ababyeyi, bavuga ko iyi gahunda ibafasha cyane kuko ibunganira mu guha uburere bukwiye abana babo, cyane uko bakwiye kwitwara mu biruhuko nuko bikabarinda ingeso mbi.

Umwe ati: “icyo mbona zifasha ababyeyi ni uko zirinda abana babo uburara, aho bakagiye kwirirwa mu bintu bidafite umumaro, bazerera bakora ibindi bintu bitabafitiye umumaro ahubwo baza hano mu myidagaduro itandukanye ibera hano, mu mahugurwa ahabera buri munsi, ibyo rero bituma abana baba bahuze, ntibigire ibirara.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’urubyiruko bizwi nka( centre des Jeunes ) byo mu mujyi wa Kigali bavuga ko intego y’iyi gahunda ari ugufasha urubyiruko kuruhura mu mutwe bunguka ubumenyi ndetse bagafatirana umwanya bafite bigamo byinshi aho kuwupfusha ubusa bishora mu ngeso mbi.

Umwe ati: “akamaro ka centres de jeunes[ibigo by’urubyiruko] ni ukuvumbura impano z’abana bifitemo, tukabafasha kubahuza n’abarimu dufite. Bibarinda ko wa mwanya bamara hano biga ntabwo upfa ubusa kuko yakagombye kuba ari mu rugo noneho agahita ajya muri bya bishuko.”

Aba bayobozi  banakangurira ababyeyi gukomeza kohereza abana babo.

Ati: “ rukangurira ababyeyi bose bagifite abana mu rugo muri iki gihe cy’ibiruhuko, nibabazane nubwo yaba yiga ibindi bisanzwe, habo aba yiga izindi mpano kuko tuvumbura impano.”

Umusaruro w’iyi gahunda ugaragaza ko hagabanutse ubuzererezi mu bana ndetse n’inda zitateganyijwe ku bangavu.

@ Eric KWIZERA/ Isango Star – KIGALI.                      

 Aug 14, 2023 - 11:07