#Kwibohora29: Hakozwe urugendo rwo kwibohora rw’ibirometero 21 rugera ahatangirijwe urugamba.

Abayobozi batandukanye ndetse n’amagana y’abaturage bo mu karere ka Nyagatare na Kayonza, baturutse kuri sitade ya Nyagatare bagakora urugendo rw’ibirometero bisaga 21 bagera i Gikoba muri Tabagwe ku ndake ya Perezida Paul Kagame, ahatangirijwe bya nyabyo urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside.

kwamamaza

CG Emmanuel Gasana; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yifatanyije n’abaturage ndetse n’abandi bayobozi mu rugendo rwo kwibohora rwakorewe ku muhora w’urugamba rwo kwibohora. Yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kudatatira igihango cy’ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame zikabohora igihugu ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “ishema ryazo ni ukuba ….dufite ikiturangaje imbere kandi dufite ubushobozi n’ubwenge ndetse no kubaka urwo ruhererekane rwose rw’urungano kugira ngo dukomeze ubudatsimburwa no mu binyejana biri imbere kubera ko dufite aho twubakira. Nta handi rero ni hano, muramenye ntimuzatatire igihango.”

Bamwe mu bakoze uru rugendo rw’ibirometero 21 bava kuri sitade ya Nyagatare kugera i Gikoba mu murenge wa Tabagwe, ku ndake ya Perezida Kagame,barimo abo mu karere ka Nyagatare ndetse n’itsinda ry’abaturutse mu karere ka Kayonza. Mu kiganiro n’Isango Star, bavuga ko uru urugendo rubibutsa umuhate ndetse n’ubwitange bw’ababohoye igihugu,bityo bagere ikirenge mu cyabo.

Umwe yagize ati: “ uru rugendo ruradufasha kugira ngo twongere kuzirikana aho igihugu cyacu cyavuye, uko bakibohoye bakoze urugendo rurerure cyane. Niyo mpamvu rero twongera gufata uyu mwanya kugira ngo bifufashe twibuke natwe.”

Undi ati: “ikintu binsigiye ni ugukunda igihugu, kuko kugenda umuntu areba uko igihugu cyabohowe, habayeho kwitanga no kumena amaraso. Muri make ni isomo kuri njye, kubo nabyara no kuri sosiyete.”

“ urugendo ni rurerure, ni amasaha atanu ariko ni urugendo rwo kwibohora tukamenya aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze, tukamenya ko abayobozi dufite ari intwari zikomeye.”

Gasana Steven; Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, avuga ko urugendo rwo kwibohora rwakozwe mu nzira y’umuhoro wo kubohora igihugu ari ikibatsi kiba gishyizwe mu baturage ndetse n’urubyiruko kugira ngo bagire indangagaciro zo kurinda no gusigasira ibyagezweho,nyuma y’uko hari abahasize ubuzima kugira ngo bigerweho.

Ati: “Ni umwanya wo kugira ngo umuntu wese uri mu rugendo atekereze inzira igihugu cyanyuzemo n’abari ku rugamba rwo kubohora iki gihugu, urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994, hanyuma nawe yumve aho ahurira nabyo, yumve inshingano afite mu gusigasira ibyagezweho. Yumve inshingano afite mu gukora ibikorwa by’indashyikirwa bituma dukomeza gutera imbere.”

Urugendo rwo kwibohora rwakozwe mu karere ka Nyagatare rwahuriranye no kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’aka karere birimo imihanda ya kaburimbo ingana n'ibirometero bisaga 140 yasukuye umujyi wa Nyagatare, uruganda rukora amata y'ifu, imishinga migari y'ubuhinzi n'ubworozi nka Gabiro Agro-business Hub, ibigo by’amashuri bisaga 200 ndetse n'ibindi bitandukanye.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Jul 3, 2023 - 12:48