
Kigali: Barasaba ishyirwaho ry’icyanya cyihariye cyagenewe kurangura no kuranguza ibicuruzwa
Dec 16, 2024 - 11:13
Abagenda n’abakorera mu cyanya cyahariwe ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwagati bavuga ko hamaze kuba hato kubera ubucucike. Bavuga ko buterwa n’ibinyabiziga ahanini birimo n’amakamyo azana ibicuruzwa byo kurangura cyangwa kuranguza nuko agafunga umuhanda bikabangamira urujya n’uruza by’abari mu bindi bikorwa. Basaba ko hashyirwaho icyanya cyihariye cyagenewe kurangura no kuranguza bitabangamiye ibindi.
kwamamaza
Ukigera mu mujyi wa Kigali rwagati mu gice cyahariwe ubucuruzi uhasanga ubucucike buterwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga. Abahakorera n’abahagenda bavuga ko biterwa n’abarangura bakanaranguza. Basaba ko hakwiye gushyirwaho icyanya cy’ibi bikorwa cyihariye.
Umwe ati: “hano hantu haba ikibazo cya ambouteillage cyane cyane nkatwe abamotari kiratugonga. Abaharangurira n’abacuruzi bafite ibyapa by’imodoka zabo.”
Undi ati: “ni ukubera ibi binyabiziga biba byazanye ibintu byo kuranguza. Ubundi hakagombye kuba umuhanda wa kabiri kandi izi nazo ziranguza zigakora ku buryo saa moya ziba zahavuye. Nk’uko amakamyo atakigenda ku manywa, asigaye agenda bayaha umwanya amasaha yayo.”
“hatabonetse amasaha izi ziranguza cyangwa zirangura zizajya zipakururamo, hakagombye kugira ahantu baranguza, hakaboneka icyanya barangurizamo nkuko gare ibaho nuko umuntu yashaka kujya kurangura akajya aha n’aha.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo nawo wakibonye ukabona ko kibangamye bigatuma bakivugitira umuti. Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali agaragaza ko hari ibigiye gukorwa kuburyo iki kibazo kizaba amateka.
Ati: “nibyo koko muri iki cyanya cyahariwe ubucuruzi cyo mu mujyi wa Kigali biragaragara ko habaye hatoya. Natwe nk’umujyi wa Kigali turabizi. Ninayo mpamvu mu igenamigambi ry’umujyi, ubu noneho hari gutegurwa icyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi cyihariye, aho usanga imodoka nini zitwaye ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu bya ba rwiyemezamirimo zitazongera kuza ngo zigere hano mu mujyi wa Kigali. Ahubwo zizajya zigarukira aho ibyo byanya byateganyirijwe. Noneho umucuruzi agakoresha imodoka ntoya kugira ngo abigeze hano.”
Mu gihe hazaba hamaze gushyirwaho icyanya cy’ihariye cy’abarangura n’abaranguza bizagabanya ubucucike bwaterwaga n’ibinyabiziga binini mu gace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali ndetse binorohereze abahacururiza kubona ubwisanzure.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


