Kigali: Abatega moto babangamiwe n'abamotari burije ibiciro by'ingendo kubera izamuka rya lisansi

Mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 170frw, igera ku 1803frw ivuye ku 1633frw, abatega moto baravuga ko abamotari bahise bazamura ibiciro by’ingendo.

kwamamaza

Ibi biciro bishya byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 2 Nyakanga byatumye abagenzi batega moto bagaraza imbogamizi zo kuba abamotari bazamuye ibiciro by’ingendo bitwaje izamuka rya lisansi na mazutu.

Umwe ati “uyu munsi ibiciro byazamutse, kuva ku Gisozi kugera I Nyamirambo nakoreshaga 1000Frw ariko ubu bahise bashyira ku 1500Frw”.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu (RTV) yagaragaje ko ibiciro bishya byazamutseho bigendanye n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri no kuba igiciro cyabyo ku isoko kigenda kizamuka ariko anavuga ko mu biciro by’ingendo n’ubwikorezi nta mpinduka nini zakagombye kubaho.

Ati “mu kwezi kwa 2 uyu mwaka inama y’abaminisitiri yagennye imisoro mishya ndetse igena ko guhera ku itariki ya 1 ukwezi kwa 7 igiciro cya lisansi kizajya kijyamo umusoro kunyongeragaciro (TVA), uwo musoro niwo wagiyemo niyompamvu twavuga ko inyongera ijya kuba nini kuruta inyongera dusanzwe tubona ku bikomoka kuri peteroli”.

“Nta mpinduka nini zagombye kuba ku biciro by’ubwikorezi, hari ibiciro by’abatwara abantu muri rusange, tuba dufite ibyo twumvikanye bivuga ngo iyo habaye impinduka nibwo dushobora guhindura ibiciro, ku bikorera, urugendo rwa moto rw’amafaranga 500Frw lisansi yarwo ntiyakarengeje amafaranga 200Frw muri urwo rugendo, umumotari nti yakagombye kongera amafaranga arenga 20Frw ku rugendo rw’amafaranga 500Frw”.  

Ku ruhande rw’abamotari bavuga ko uku kwiyongera kw’ibiciro bya lisansi na mazutu bibagiraho ingaruka banazamura ibiciro rimwe na rimwe abagenzi ntibabyumve neza.

Umwe ati “amafaranga abagenzi ntabwo bari kuyatanga, iyo ubabwiye ngo bongere bavuga ko nta kibazo kindi bagomba kugendera ibiciro byari bisanzwe”.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, (RURA) rushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star

 Jul 3, 2025 - 09:45