
Kigali: Abantu 37 batawe muri yombi bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge
Jul 18, 2025 - 18:05
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu 37 bakekwaho guhungabanya ituze n’umutekano w’abaturage ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byabaye hagati ya tariki ya 14 na 16 Nyakanga 2025, mu mirenge itandukanye irimo Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere
kwamamaza
Abafashwe barimo abakekwaho ubujura bwibasiraga abaturage mu ngo zabo no mu nzira, aho babamburaga ibyabo ndetse bamwe bagakomeretswa. Hari kandi mu murenge wa Mageragere hafashwe abakekwaho ubujura bw’umwihariko nko kwiba mubazi z’amashanyarazi no gucukura inzu z’abaturage.
Mu Murenge wa Muhima na Gitega hafatiwe abantu 24 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu Murenge wa Nyamirambo hafashwe naho Nyakabanda na Mageragare hafashwe bane muri buri murenge, bose bakekwaho ubujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru yafashije mu gufata abo bantu.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ntizihanganira umuntu uwo ari we wese uhungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage. Turasaba abafite imyumvire yo gukora ibyaha kubireka kuko batazihanganirwa.”
Aba bantu bose batawe muri yombi binyuze mu bikorwa by’umukwabu byateguwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage. Kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo muri Nyarugenge mu gihe hagikorwa amadosiye azashyikirizwa ubushinjacyaha.
@igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


