
Kigali: Abakoresha imihanda barinubira ibibazo batezwa n'abanyonzi
May 15, 2025 - 13:14
Abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali barinubira abatwara amagare bazwi nk'Abanyonzi bakora bakarenga ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bahawe zo kuba bavuye mu muhanda. Bavuga ko nyuma yayo masaha abatwara amagare bateza impanuka. Nimugihe Polisi y'u Rwanda ivuga ko ingamba zo gukumira no guhana abanyuranya n'amategeko zikomeje.
kwamamaza
Umunyamakuru w'Isango Star yatembereye ku muhanda wa Giti Cyinyoni ukoreshwa cyane wo mu karere ka Nyarugenge. Ni umuhanda uhuriramo abava mu majyepfo y'u Rwanda, Iburengerazuba n'Amajyaruguru. Aka gace kandi ni kamwe mutugaragaramo abatwara amagare benshi ndetse usanga banyuranamo n'ibindi binyabiziga bahetse abantu cyangwa ibintu.
Nubwo hari abo igare rifasha muri ubwo buryo, bamwe mu bakoresha umuhanda baravuga ko iyo butangiye kwira usanga amagare ahinduka ikibazo mu muhanda bitewe nuko atagira amatara.
Ku rundi ruhande ariko, usanga ibi bisa no kwinangira kuko abanyonzi bamaze igihe barashyiriweho isaha ntarengwa yo gukora.
Umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda yabwiye Isango Star ko "ubundi igarw nta matara rifite rigenderaho nimugoroba. Ubwo rero saa kumi n'ebyiri z'umugoroba yakagombye guparika kuko nkanjye nk'aba nigendera n'amaguru akaba yangonga."
Yongeraho ko "Leta niyo yakagombye kubafatira imyanzuro, mbese ibihano!"
Mugenzi we ati:"Bikurura n'ubujura! Uwo umunyonzi yarahetse niwe wayinshikuje ( telefoni), noneho aho kugira ngo umunyonzi ahagarare ahubwo anyonga yihuta."
"Uretse na nijoro, na ku manywa ubwabyo biba bibangamye."

Nubwo bimeze bityo, Abatwara amagare bavuga ko batibagiwe ko umwijima udakwiye kubasanga mu muhanda, ariko babirengaho nkana ku bwo gushaka amaramuko.
Umunyonzi umwe yagize ati:" Saa kumi n'ebyiri ni isaha ibangamye niyo mpamvu nanjye nza nziko nje kwica amategeko bampaye kubera ko ntacyo kurya mfite. Nonese njye kuryama nshonje kandi mfite ikiri bungaburire?!"
Yongeraho ko "Kubwacu twumvako batureka tukageza nka saa tanu nibura( z'ijoro). Bibaye ari itegeko ko amatara ariyo tuzira, badutegeka tukayashyiraho."
SP Emmanuel Kayigi; Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko bakomeje kugenzura amakosa y'abanyonzi.
Ati:" Barakurikiranwa, bakabibazwa, tukabigisha, nyuma y'igihe runaka bagasubizwa amagare yabo. Ikiriho ni ugukomeza kwigisha ariko no kubiganira ntibigarukire gusa ku nzego z'umutekano, n'abantu aho bicaye mu muryango bakabiganira kandi bakibuka ko umuntu akora akazi kubera ko ari muzima."
SP Kayigi avuga ko abanyonzi bakwiye kwibagirwa kuvuga ngo amasaha bemerewe gutwara yongerwe.
Ati:" Mu by'ukuri, kurenza ariya masaha ya saa kumi n'ebyiri buba bwije. Akagare ni akantu gato, ntabwo kaba kagaragara. Rero mu rwego rwo gukumira no kurinda ingaruka ziba niyo mpamvu babwirwa ngo saa kumi n'ebyiri muve mu muhanda. Ibyo kuvuga ngo biteguye gukora ibishoboka byose, ubuse nta bindi tubabuza, nta makosa muzi? Mugihe cyose byagaragara ko nta kibazo biteje, ubuyobozi butandukanye bufata ingamba, bukavuga buti ' mureke amagare akore' byakorwa. Ariko twebwe kugeza ubu turubahiriza amategeko, turubahiriza amabwiriza."
Uretse gutwara amagare mu masaha yijoro, abanyonzi bakunze kuba intandaro y'impanuka kubera indi myitwarire irimo: gufata ku makamyo n'imodoka zisanzwe birimo bigenda, gupakira ibirengeje ubushobozi bw'igare, ndetse no gutwara abantu benshi ku igare.

@ Angelique MUKESHIMANA/ ISANGO Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


