Kayonza:Urubyiruko rwashishikarijwe guhangana n’abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urubyiruko rwashishikarijwe kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ariwo musanzu igihugu kibatezeho uzatuma Jenoside itongera ukundi.ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere ariko hibukwa urubyiruko rwazize Jenoside.

kwamamaza

Urubyiruko rumwe rwo mu karere ka Kayonza ruvuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye rutaravuka rutakwicara ngo rutuze, maze rurebere abifashisha imbuga nkoranyambaga bayipfobya ndetse banayihakana.

Uru rubyoruko ruvuga ko ahubwo ubumenyi bahabwa bw’ukuri ku mateka ya Jenoside ruzajya rubwifashisha binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga maze rugahangane n’abayihakana ndetse n’abayipfobya bifashisha imbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati: “ibizunguruka ku mbuga nkoranyambaga,urubyiruko dushishikarizwa kwita ku gusoma, tukamenya bariya bantu bagoreka amateka nuko tukabasubiza ibintu by’ukuri kandi tukabasubiza bigendanye n’igihugu cyacu ko kiri mu murongo mwiza kuko usanga basebya igihugu cyacu. Rero nitwe mbaraga zo kuvuguruza ibyo bintu kandi nitwe dushoboye gukoresha ikoranabuhanga tukabigiramo uruhare.”

Undi yagize ati: “ urubyiruko dukwiye gukoresha ikoranabuhanga kuko hari ababa barikoresha bapfobya jenoside, cyane cyane abari hanze y’igihugu. niba usomye yuko umuntu ari gupfobya ntuceceke ngo uvuge ngo kuki uyu apfobya, Hoya! Nawe andika uvuge uti ibi sibyo ahubwo ibiri byo ni ibi.”

“ nkatwe urubyiruko tumaze gukura twagerageza kubafasha kugira ngo dukoreshe iryo koranabuhanga tubasobanurira neza ibyo ababyeyi bacu batubwiye kandi babonye.”

Depite Ephiginie Mukandera yavuze ko urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihombo igihugu cyagize, bityo asaba urubyiruko guhangana n’icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Yavuze ko urwo ruhare rwabo urubyiruko rukwiye kurugaragara binyuze mu kwihatira kumenya amateka yayo n’uko yahagaritswe kuko bizabaremamo imbaraga zo kurwanya abayihakana n’abayipfobya.

Ati:“Urubyiruko rwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kandi abenshi bishwe n’urundi rubyiruko, murumva ko ari amahano muby’ukuri. Urubyiruko rukica urundi, murumva ko urubyiruko rwakoze nabi cyane ari nayo mpamvu twizera ko urubyiruko arirwo ruzakomerezaho kugira ngo jenoside ntizagaruke ukundi.”

“iyo twibuka rero urubyiruko, tubye twibuka ko hari abari bato kuturusha. Abo bose rero iyo tubibutse tubona igihombo twagize, u Rwanda rwagize rutakaza abantu b’ingirakamaro.”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza witabiriwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza, urubyiruko rw’abakorerabushake, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ndetse n’abanyeshuri bahuriye mu muryango AERG mu karere ka Kayonza.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 May 26, 2023 - 09:13