Kayonza: urubyiruko rurasabwa kwirinda gushing ingo rutarasezerana

 Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mur’aka karere barasaba urubyiruko kubanza gukurikiza gahunda ya Leta yo gusezerana imbere y’amategeko mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore kuko bituma babana bumvikana mu rugo ndetse bikagira ingaruka nziza ku bana bazabyara.

kwamamaza

Munyankindi Feleciani ni umusaza w'imyaka 70 y’amavuko wasezeranye imbere y’amategeko na consilida Nyirarembo w'imyaka 68 y'amavuko batuye mu mudugudu wa Nyabihare mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Iri sezerano barigiranye nyuma y'igihe kinini babana mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Nyuma yo gusezerana, Munyankindi yagize ati: “bitewe nuko dusezeranye dukuze, ni ukugira ngo twemerwe, dukore ibishingiye ku mategeko. Rero kubana turi ingaragu kandi dukuze ntacyo byatugezaho ku buryo tubana neza, tukayoborana, tukumvikana….”

Umufasha we Nyirarembo yunzemo ati:“kumva nzabana n’umugabo wanjye, urabona uko ngana gutya, twabyumvikanyeho no kujya kwa Padiri nuko nkambara impeta, akanyambika ishapure. Ubu ndi kumva ko umugabo wanjye tuzabana ibimereho yose kugera gupfa.”

Umuryango wa Munyankindi na Nyirarembo, bombi bageze mu zabukuru basezeranye imbere y'amategeko, bavuga ko nubwo bari bamaze igihe babana binyuranyije n'amategeko ariko bakaba basezeranye,urubyiruko rukwiye kwitabira iyi gahunda ya Leta bakajya babana babanje gusezerana imbere y'amategeko.

Nyirarembo ati: “n’abana tubyaye barebereho, n’abuzukuruza babirebereho, be kuzaba ibiganda batagiye kumvikana n’amategeko…basezerane nabo, babeho nkatwe.”

Munyankindi, ati: “twabikoze tubishaka, nta gahato gahari. Ngira ngo nabo bazakurikize ibyo twakoze, be kuba ibigande ….”

Karimba Doreen; Perezidante w'inama njyanama y'akarere ka Kayonza, avuga ko urubyiruko rukwiye rubanza gusezerana imbere y'amategeko mu gihe bagiye kubana nk'umugabo n'umugore, batarinze gutegereza gusezeranira mu kivunge.

Avuga ko ibyo bizafasha mu kugabanya imibare y'ababana mu buryo byunyuranyije n'amategeko.

Ati: “ mbere yuko bazajya baza gusezerana muri ibi bya rusange kugira ngo Leta izabanze ibegeranye baze gusezerana, umuntu akwiye gushaka yarasezeranye kuko iyo ushatse umaze gusezerana, ntabwo utakaza umwanya. Ukimara gushaka, ugakorera umuryango wawe uba usanze uwo ukunda, muhita mwihuta ntimudindira.”

“ abantu bajye basezerana atari uko babanje ngo bashakane, babanze baruhanye, bahohoterane…bajye basezerana kare.”

Mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, umunsi umwe gusa, hasezeranye imiryango 108 yabanaga mu buryo byunyuranyije n'amategeko ndetse n'iyigiye gushinga urugo rushya.

Ni mu gihe mu karere ka Kayonza, mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire, GAD, hasezeranye imbere y'amategeko imiryango 109.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Apr 5, 2024 - 17:04