
Kayonza: Urubyiruko rurasabwa gutanga umusanzu mu gukora amarondo y’umwuga
Jun 3, 2024 - 16:16
Bamwe mu rubyiruko rwo muri’akarere biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gucunga umutekano binyuze mu gukora amarondo y'umwuga bakarinda abaturage n'ibyabo byibwa mu masaha y'ijoro. Ubuyobozi bw'akarere busaba urundi rubyiruko gufatira urugero kuri bagenzi babo biyemeje kurara amarondo kuko byagabanya ubujura bw'imyaka n'amatungo.
kwamamaza
Tuyishime Emmanuel wo mu murenge wa Kabarondo ni urubyiruko ariko ni ubu ni umunyerondo w’umwuga. Avuga ko abikora atari ugushaka amafaranga kuko asanzwe ari umucuruzi w’imigati ndetse akaba yoroye n’inka ebyiri; byose bimwinjiriza amafaranga.
Asobanura icyatumye yinjira mu gucunga umutekano, yagize ati: “icyanshishikarije kurara irondo ni uko nabonaga umutekano utarimo kugenda neza kandi wicwa n’urubyiruko tungana. Abaturage baravugaga ngo ugiye mu irondo kugirango ubashe kujya ufata ibya leta, nkababwira ngo ‘ntabwo ikinzanye ari ukuzajya mfata ibya leta ahubwo ni ugucunga umutekano w’ibintu byanyu namwe’.
Bamwe mu rubyiruko bagenzi be, barimo n’abasoje amashuri, nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime, nabo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo aho kugira ngo be gukomeza gusiganya abakuze kandi aribo mbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba.
Umukobwa ukiri muto, yagize ati: “twiyemeje gukora irondo ry’umwuga kuko ndi urubyiruko, ndi imbaraga z’igihugu kandi ndashoboye. Ikindi imirimo basaza bacu bakora, ntabwo yatunaniye, ntanubwo yigeze inaturanira. Ibyo tugezeho ni uko dufite umutekano kandi bikozwe n’urubyruko.”
Undi ati: “ naravuze nti ‘ngomba gushyira umusanzu ku kubaka igihugu cyanjye, nanjye ndaherako ndara irondo. Ndashima n’abantu bazanye igitekerezo cy’irondo.”
Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko ubusanzwe abarara amarondo ari ababyeyi b’urwo rubyiruko ndetse akenshi usanga bakuze kuburyo bagorwa no gucunga umutekano.
Asaba n’urundi rubyiruko kurebera kuri bagenzi babo biyemeje kurara amarondo, maze nabo bakayarara kugira ngo barinde abaturage n’ibyabo.
Ati: “gahunda y’amarondo ni iya leta yo gukomeza gukurikirana umutekano mu baturage. Ariko hari umutekano wo kuvuga ngo banyibye inkoko, batwaye igitoki cyanye…byagenze bite…uwo ni umutekano abaturage bicungira. Ariko tugasaba urubyiruko kugira ngo bagiremo uruhare kubera ko iyo urubyiruko rutabigiyemo niba Se kandi ababyeyi babo baba bashaje. Rero tukabasaba ngo babijyemo kuko hari n’agahimbazamusyi kaba gahari, nabo bakagahabwa ariko bakaba banagize uruhare mu gucunga wa mutekano.”
Ibibazo by’umutekano urubyiruko rwa kayonza rwiyemeje guhangana nabyo binyuze mu kurara amarondo rufatanyije n’abandi banyerondo aho batuye, birimo iby’ubujura bw’imyaka n’amatungo ndetse n’iby’urugomo.
Ubuyobozi bw’akarere busaba ko urubyiruko rwaba rwinshi muri iyi gahunda kuko byakemura ibibazo by’umutekano muke mu baturage.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


