
Kayonza: Urubyiruko ruranenga bagenzi barwo bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga
Apr 17, 2025 - 09:20
Urubyiruko rw'abakobwa rwo mur'aka karere ruranenga bagenzi barwo biyandarika ku mbuga nkoranyambaga bibwira ko barimo kwihesha agaciro ariko batazi ko baba bari kukiyambura. Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza buvuga ko imbuga nkoranyambaga ari amwe mu mahirwe igihugu cyashyiriyeho urubyiruko,bityo burusaba kuzikoresha neza mu bibyara inyungu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
kwamamaza
Bamwe mu bakobwa bari mu Ihuriro ry'urubyiruko riri kubera mu karere ka Kayonza bavuga ko beretswe amahirwe igihugu cyabashyiriyeho atuma babasha kwiteza imbere. Gusa bavuga ko hari bagenzi babo b'abakobwa,bakoresha nabi ayo mahirwe, aho bakoresha imbuga nkoranyambaga biyandarika bibeshya ko ibyo bibahesha agaciro kandi bikabambura.
Umwe ati:" mubyukuri iriya myitwarire ntabwo ikwiye umwana w'umukobwa. Izi mbuga nkoranyambaga dukoresha ntabwo dukwiye kuzikoresha mu buryo bubi, dukwiye kuzikoresha mu buryo butuma twiteza imbere ndetse tunateza imbere igihugu cyacu. Kuko ibyo byose tubona, tureba ngo twige twagure ibyo tureba, apana kureba ibyo bibi ngo abe aribyo dukurikiza.

Undi ati:" impamvu umukobwa akora ibyo ni uko aba atazi agaciro ke. Ariko umuntu wasobanukiwe agaciro ke , akamenya uwo ariwe, ntabwo yafata amashusho ye yambaye ubusa cyangwa agashyira ibintu bidafite akamaro kuri social media."
Aba bakobwa bavuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga,bidasobanuye gushyiraho ibitera soni,bityo bagasaba bagenzi babo,kuzikoresha neza bakora ibibabahesha agaciro, bibateza imbere n'igihugu muri rusange.
" abakobwa bakora ibyo bintu cyangwa biyandarika nababwira ngo mumenye agaciro mufite."
Undi ati:" inama nabagira ni uko niba ari izo mbuga nkoranyambaga twazikoresha mu nzira ninza."
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco,avuga ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye,binyuze ku gukoresha neza imbuga nkoranyambaga kugira ngo zibabyarire umusaruro ariko nanone arusaba kuzikoresha bahangana n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati:" urubyiruko ruhugurwe rwumve neza uruhare rwazo muri gahunda za Leta zitansukanye, yaba kurwanya ingengabitekerezo, haba kwiteza imbere ubwabo, haba indangagaciro zo gukunda igihugu. Hari abakoresha izo mbuga nkoranyambaga nabi, niba baba batagize ipfunwe kubera ibibi bashyiraho, ufite ibyiza ntakwiye kugira ipfunwe, ahubwo niwe wakabaye abikora kenshi cyane."
" icya kabiri ni ukumenya ibyo bakwiye kuba bashyiraho. Hari ubumenyi baba bahawe mu mahuriro nk'aya, hari no kuba hari icyo ashaka gukora akabaza agasobanuza. Icyo gihe rero iyo afite ubumenyi bimworohera kugira ubutumwa runaka atanga kuri za mbuga nkoranyambaga."

Urubyiruko rw'abasore n'inkumi ruri mu Ihuriro ry'urubyiruko ry'iminsi itatu ryateguwe n'akarere ka Kayonza n'abafatanyabikorwa bako,rusaga 500.Uru rubyiruko rugizwe n'abayobozi mu nzego z'urubyiruko,Abanyeshuri bo mu karere ka Kayonza bari mu biruhuko ndetse n'abayobozi b'ababanyeshuri mu mashuri yo mu ntara y'Iburasirazuba.



@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


