Kayonza: Umwuga w’ubuvumvu ubangamiwe n’imiti ikoreshwa mu buhinzi.

Abakorera umwuga w’ubuvumvu ku nkengero za Pariki y’akagera mu karere ka Kayonza baravuga ko umwuga wabo ubangamirwa n’imiti ikoreshwa mu buhinzi bitewe nuko yica inzuki zabo bigatuma bahomba. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka buvuga ko buzi iki kibazo ndetse n’inzego ziri kukiganiraho kugira ngo gishakirwe igisubizo.

kwamamaza

Umwuga w’ubuvumvu ukorerwa ku nkengero za Pariki y’Akagera ufitiye akamaro abavumvu basaga 400 bahawukorera. Bavuga ko kuri bo, uyu mwuga wunganira ubuhinzi bakora bukunze kubangamirwa n’izuba rituma bahinga bakarumbya.

Bagiraneza Josephine; umuyobozi w’ihuriro ry’abavumvu bafashwa na pariki y’Akagera, yabwiye Isango Star ko “twabigize umwuga bitewe nuko twabonye isoko, tukaba tubona bituzanira iterambere kuko nabaga mfite nk’imizinga itanu, itandatu.”

“ Ariko nk’ubu ngubu nabigize umwuga kuko nibyo bidutunze mu rugo kubera ko dukurikije n’izuba tuvusha, ito twongeyeho n’ubuki twahakuye bitugirira umumaro cyane. guhinga gusa nta mumaro, ntabwo bidufasha kuko hari igihe kigera tukarumbya nuko tukazamukira mu buvumvu.”

Gusa abavumvu bo mu karere ka Kayonza bavuga ko umwuga wabo ukorwa mu nkokora n’imiti iterwa mu myaka nk’inyanya, aho usanga yica inzuki bigatuma batabona umusaruro.

Bavuga ko umuti w’iki kibazo washakwa vuba kuko bibahombya, nkuko bigarukwaho na Bagiraneza Josephine; umuyobozi w’ihuriro ry’abavumvu bafashwa na pariki y’Akagera.

Yagize ati: “ inzuki zirapfa rwose kuko iyo inyanya zahinzwe muri aka gace kuko urabona zegereye amazi ari hepfo hariya. Byanze bikunze, inzuki zigenda ari nyinshi cyane, inyinshi zirapfa nuko tukagira umusaruro mukeya.”

“hari ubushakashatsi bari gukora, bwo gukora imiti yakorana n’inyamaswa cyangwa n’inzuki ariko nyine ntabwo biragerwaho.”

Iby’iki kibazo cy’inzuki zo mu mizinga yagitse hafi ya Pariki y’Akagera zikunze gupfa bitewe n’imiti iterwa mu myaka nk’inyanya, byemezwa kandi na Ishimwe Fiston; umukozi w’iyi Pariki ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage.

Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “zikomeye ku bworozi bw’ubuvumvu ni imiti iterwa imyaka ariko icyo ni ikibazo rusange ku rwego rw’igihugu. ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi gifite gahunda y’ukuntu cyajya yemerera imiti itajya igira ingaruka ku bidukikije.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza; avuga ko bazi iby’iki kibazo ndetse kirimo kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugira ngo gishakirwe umuti maze ubuzima bw’inzuki busigasirwe, umwuga w’ubuvumvu ukomeze gutanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati: “icyabaho ni ukuganira neza, tukareba koko se ikibazo kirangana gute? No kureba ababizobereyemo twafatanya kugenzura imiterere y’icyo kibazo.”

“ ariko ni ibibazo byagiye biganirwaho ndetse hari n’ingamba zagiye zishyirwaho ku rwego rwa MINAGRI ku kwita ku buvumvu, cyane cyane imibereho y’inzuki.”

“ icyo twavuga ni uko ari icyo kintu cyo gukomeza gukorana nuko kigashakirwa umuti.”

Kugeza ubu, ku mwaka, Akarere ka Kayonza kabona umusaruro ukomoka ku buvumvu ungana na toni zisaga 24 z’ubuki, inyinshi muri zo zikaba zituruka mu buvumvu bukorerwa ku nkengero za Pariki y’Akagera.

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuki, hari gahunda yo kongera icyanya hafi ya pariki y’Akagera, aho abavumvu 400 bakorana n’iyo Pariki, bazabasha kwagika imizinga yabo ikaba yava ku bihumbi bine ikagera ku mizinga ibihumbi bisaga 20.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Aug 7, 2023 - 09:22