Kayonza: Umuryango wa FPR Inkotanyi wamamaje abakandida Depite

Mu karere ka Kayonza, umuryango FPR-Inkotanyi wamamaje abakandida Depite, Abanyamuryango bagaragaza ko itariki ya 15 Nyakanga ibatindiye bakagena icyerekezo cy'igihugu mu myaka 5 iri imbere batora abakandida Depite n'umukandida watanzwe ku mwanya w'umukuru w'igihugu kugira ngo iterambere rikomeze kwiyongera.

kwamamaza

Muri morale nyinshi ku kibuga cy'umupira w'amaguru cy'Umurenge wa Rwinkwavu muri aka karere ka Kayonza gatuwe n'abasaga 457,156, niho hahuriye abasaga ibihumbi 50 bavuye muri Rwinkwavu n'indi mirenge ya Murama, Kabarondo, Ndego, Kabare, na Mwiri.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bagaragaje ko ibisabwa byose babikoze ku gihe, ngo kuya 15 Nyakanga bazagene icyerekezo cy'igihugu mu myaka 5, batora Paul Kagame ku mwanya w'umukuru w'igihugu, n'abakandida Depite ba FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki yifatanyije nawo.

Umwe ati "itariki 15 iradutindiye tuzarara tutaryamye, tuzagenda dutore Paul Kagame ingenzi mu mujyambere, niwe mubyeyi wacu dukunda, niwe watugiriye akamaro".   

Undi ati "higaga abantu bake cyane, abana babayobozi bakomeye ndetse hagashingirwa no kubwoko, RPF Inkotanyi aho iziye nize Kaminuza ndi umugore nubatse mfite abana, ubu rero itariki ya 15 nzaba nabukereye n'umuryango wanjye dutora RPF Inkotanyi".

Umuryango FPR Inkotanyi, wagaragarije abanyamuryango ko mu myaka itanu iri imbere, mu karere ka Kayonza ubukungu, iterambere n’imibereho myiza bizakomeza kwiyongera, abikorera n’ubukerarugendo bigatezwe imbere.

Abakandida Depite Uwamariya Odette, Kanamugire James, na Basiime Kalimba Doreen, i Rwinkwavu nibo bari bahagarariye 80 batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, bagaragaza ko nibatorwa ibyiza bizakomeza kwiyongera ku byakorewe abaturage birimo amashanyarazi, amazi meza, imihanda, ibigo nderabuzima, ibitaro, n’amashuri.

Muri Kayonza, mu myaka 7 ishinze, bishimira ko hotel zavuye ku 9 zigera kuri 17, hubakwa udukiriro, isoko rya kijyambere rya Kabarondo, n’ibagiro rya kijyambere rya Nyankora.

Hakozwe imihanda ya kaburimbo ahareshya na km 76.4, hahuzwa ubutaka kuri ha 1150, hatunganywa ibishanga ku buso busaga ha 1500, hakorwa amaterasi kuri ha zisaga 1650, hanubakwa ibyumba by’amashuri 1028 na Post de Sante 37 utaretse n’umudugu w'ikitegerezo wa Rwinkwavu.

Inkuru ya RUKUNDO Emmanuel / Isango Star Kayonza

 Jun 26, 2024 - 10:19