Kayonza: Ndego barabaza aho umushinga wo kuhira waheze

Abatuye Umurenge wa Ndego mur’aka karere baravuga ko bamaze imyaka itatu bategereje umushinga wo kuhira bijejwe none amaso yaheze mu kirere.  Ndetse ibyo bituma bakomeje kugorwa n’ibura ry’imvura kuko muri iki gihembwe cy’ihinga nta n’umwe uzasarura. Ubuyobozi bw’umushinga wa KIIWP ufite mu nshingano uwo mushinga wo kuhira, buvuga ko icyatumye ibikorwa bitinda gutangira ari ingengo y’imari yawo yatinze kubageraho ariko ubu yabonetse bazatangira kubaka muri Kamena (06) umwaka utaha.

kwamamaza

N’ubwo imvura yagiye igwa nabi mu bice bimwe na bimwe byo mu ntara y’Iburasirazuba, abahinzi bateye imyaka irakura kuri ariko ubu hari ikizere ko bamwe bashobora kuzasarura.

Gusa mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza nta gitonyanga cy’imvura cyigeze kihagwa kuburyo ubu imirima irimo ubusa, ni intabire gusa.

Abahinzi baho bavuga ko bari bijejwe umushinga mugari wo kuhira imyaka wa KIIWP kugira ngo bajye bahangana nicyo kibazo cyo kubura imvura, ariko amaso yaheze mu kirere.

Umwe yabwiyeIsango Star ko “abayobozi batwemereye irrigation ariko twarategereje twarahebye. Nyine turahinga noneho kubera izuba rya Ndego ntitweze. Nk’ubu ntabwo twigeze duhinga.”

Undi ati: “bari batubwiye  ko irigation izaza muri 2024, none reba aho bigeze ubu n’izuba. Turi kuvuga ngo nibura uwaduha irrigation , muri Ndego twashora bitewe n’izuba riruka kuhaba. Ubu twarahonzse, imyaka yose tari dufite mu nzu iri mu butaka  kandi ntawe uzasarura. Harabura iminsi mike tukitabaza ubuyobozi ngo  budufashe.”

Abahinzi bo mu murenge wa Ndego bavuga ko kuba bahora bahura n'ikibazo cy’ibura ryimvura buri gihembwe cy'ihinga bigatuma badahinga bamwe bagasuhuka kubera inzara, barasaba ko umushinga wo kuhira bijejwe wakubakwa vuba kuko bashobora kuzasuhuka kubera inzara.

Umwe ati: “turasaba ko iyo irrigation bayihutishe kuko nk’iyi saison tugiye gutangira nibura dutangire yahageze, batuvomerera.”

Undi ati: “tubonye iyo irrigation twajya duhinga! Reka nk’iubu agasozi karumye. Irrigation ihari natwe twahinga tukabona igitunga abana.”

Umuyobozi w’umushinga KIIWP,Uwitonze Theogene, yabwiye Isango Star ko icyatumye umushinga utinda gushyirwa mu bikorwa ari uko ingengo y’imari yawo yatinze kubageraho.

Naho ibagereyeho, bibasaba bongera gukora inyigo bundi bushya. Icyakora yizeza abaturage ba Ndego ko mu kwezi kwa Kamena (06) umwaka utaha w’ 2025, imirimo yo kubaka izatangira.

Ati: “amafaranga twari twizeye kuri launch aratinda kuko yagombaga kuva mu gihugu cya Espagne ariko ubu yaraje. Twashatse umuconsultant usa n’uvugurura iriya nyigo kuko ihamaze imyaka igera muri 3 iravugururwa kuko burya iba isa n’ishaje. Consultant wo kuyivugurura arahari, twamuhaye contract yaratangiye.”

“kuri plan dufite arayivugurura amezi atatu gusa kuko ni uguhindura duke duke, mu kwa mbere araba yayirangije. Twumva mu kwa gatandatu tuzaba dutangiye kubaka biriya bikorwaremezo binini byo kuhira imyaka.”

Umushinga wa Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project uzwi nka KIIWP, ikiciro cyawo cya kabiri watangijwe ku mu garagaro mu 2022,aho byari biteganijwe ko ibikorwa byo kubaka byari butangire muri uyu mwaka 2024,gusa urangiye bitaratangira.

Biteganijwe ko uzakorera ku buso bungana na Hegitari 2000 ziherereye mu murenge wa Ndego.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.

 Dec 12, 2024 - 09:39