
Kayonza: kutagira aho bidagadurira no kwiga imishinga bituma bamwe mu bana bishora mu ngeso mbi
Feb 17, 2025 - 13:31
Hari ababyeyi bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bagaragaza ko hari abana birirwa mu mihanda bazerera kubera ko babura aho bahurira ngo bidagadure, banahigire imyuga itandukanye yabafasha kudahura n’ibishuko bibashora mu ngeso mbi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri uwo murenge harimo inyubako zakifashishwa n’urubyiruko mukwidagadura ariko hari n’umushinga w’ubworozi bw’amafi baruteganyiriza, uzaruteza imbere.
kwamamaza
Ababyeyi bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite abana barimo abakiri abanyeshuri ndetse n’abarangije amashuri ariko ugasanga bari mu mihanda bazerera, ntacyo bakora. Bavuga ko ibyo bishobora gutuma bajya mu ngeso mbi.
Ababyeyi bavuga ko ibyo biterwa n’uko ntaho bagira bahurira nk’inzu y’urubyiruko, kuburyo iramutse ibonetse bakajya bahuriramo bakidagadura ndetse bagahererwamo amahugurwa y’umurimo. Ibyo kandi biaba byabafasha kutagwa muri izo ngeso mbi zibicira ejo hazaza.
Umubyeyi yagize ati:" urubyiruko rushukwa na byinshi. Hari amateleviziyo, amatelefoni tugendana. Ninaha rero ibyo bishuko birahari ariko habaye hari ikigo noneho ba bana bakaba barimo, bagahurizwa hamwe: ari ukubigisha imyuga, kubigisha ubundi buryo bwo kubaho, business, ubuhanzi...ibyo byose byatuma bya bindi bishuka rwa rubyiruko nk'ibyo treba muti telefoni noneho rwa rubyiruko rwacu rugahugira rukaba rwakwiga ubundi buryo buzarufasha."
Undi ati:"dufite urubyiruko rwinshi rwarangije amashuli ariko noneho kuko batagiye babona imirimo, tugize amahirwe bariya bana bagatoragurwa, bakavanwa mu muhanda, bakavanwa mu byaro, bakabona aho bajya babashyira muri ya gahunda yo gufata abana kugira ngo badakomeza kuzerera , bakabubakira ririya shuli ryo kubahugura mu mezi atandatu, byarushaho gufasha ababyeyi ndetse bigafasha n'igihugu."
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu mirenge wa Rukara harimo ikigo cy’urubyiruko. Hari kandi n’andi mazu ashobora gufasha urubyiruko kwidagadura.
Icyakora anavuga ko hari na gahunda yo kurufasha rukitabira umwuga w’ubworozi bw’amafi mu rwego rwo gutuma rutera imbere.
Ati:" ikigo cy'urubyiruko hano I rukara kirahari, hari n'izindi nyubako zafasha urubyiruko muri iyo gahunda. Ahubwo icyo twemeranyijr ni uko ku birebana na gahunda z'uburobyi bitewe nuko dufite ibyuzi byinshi mu karere kacu, dushobora gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa barimo na RAB nuko tukareba ko dushobora kuba twakongerera ubushobozi urubyiruko noneho bakajya mu bworozi bw'amafi."
Kugeza ubu, mu mirenge 12 igize Akarere ka Kayonza, habarurwamo ikigo cy’urubyiruko kimwe aricyo icya Mukarange kiri mu mujyi ndetse n’icya Rukara bateganya kuhashyira.
Ni mu gihe hari namwe mu masantere nk’ayari Rwinkwavu aho urubyiruko ruhurira ariko adafatwa nk’ibigo by’urubyiruko.
ibi bigaragaza ko hakenewe ibigo by’urubyiruko ndetse no mu yindi mirenge kugira ngo bifashe urubyiruko kwirinda ibishuko birushora mu ngeso mbi.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


