Kayonza: Abaturage binubira serivise z’ubutaka bahabwa, ubuyobozi bwo bufite ingamba

Bamwe mu batuye akarere ka Kayonza bavuga ko serivise z’ubutaka kuzibona bigoranye ku buryo nko kubona icyangombwa cy’ubutaka bisaba ko abantu bahora ku murenge ibyo bikabatwara amafaranga menshi yo gutega bajyayo.

kwamamaza

Aba baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko kubona serivise z’ubutaka bikunda kugorana cyane cyane kubona icyangombwa cy’ubutaka iyo umuntu yabuguze haribucyenerwe ko bukatwamo ibice. Bavuga ko bahora bajya ku murenge gushaka umukozi w’ubutaka ariko kumubona bikagorana amafaranga y’ingendo yarabashizeho. Aha niho bahera basaba ko hagira igikorwa serivise z’ubutaka zikajya zihutishwa.

Nyirashakwa Aline, umukozi ushinzwe ubutaka ibikorwa remezo n’imiturire mu murenge wa Mukarange, yemera ko umuturage atinda kubona serivise z’ubutaka ariko ngo biterwa n’uko bafite inshingano nyinshi ndetse no kugorwa kugera ku muturage ngo bamuhe serivise, bityo agasaba ko bahabwa za moto.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko mu rwego rwo gucyemura ibibazo byo mu butaka no gutanga serivise nziza, komite z’ubutaka zigiye kongererwa amahugurwa. Naho abakozi b’ubutaka mu mirenge badafite moto hagiye kurebwa uko bazihabwa kugirango bibafashe gutanga serivise nziza kandi zihuse.

Dr. Emmanuel Ngomararonka, umuyobozi w’umuryango Landesa, avuga ko inkunga bagiye guha akarere ka Kayonza kugira ngo ibibazo biri mu butaka bicyemuke, ari uguha ubumenyi abakora mu butaka ndetse na komite z’ubutaka mu tugari no mu mirenge.

Kugeza ubu ibibazo byakirwa mu karere ka Kayonza birebana n’ubutaka kuko byihariye 70%. Gusa ubushakashatsi bwa RGB buzwi nka CRC bwa 2023-2024, bwagaragaje ko serivise z’ubutaka mu karere ka Kayonza zazamutseho 15.5% kuko zavuye kuri 51.7% muri 2022-2023 zigera kuri 67.2% muri 2023-2024. Mu rwego rwo gukomeza kuzinoza, abasaga 1200 bagiye guhugurwa ku birena n’ubutaka.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 18, 2024 - 14:45