Kayonza: Ibitaro bya Rwinkwavu bigiye kwagurwa kuri miliyari zisaga 4.

Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi mu r’aka karere buravuga ko ibitaro bya Rwinkwavu bigeye kwagurwa bikagera ku rwego rushimishije ku buryo bizajya byakira abarwayi baturutse igihugu cyose. Buvuga ko icyo gikorwa kizatwara miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rwinkwavu,aho bishimiraga ibyo umuryango umaze kubagezaho byahinduye isura y’uyu murenge.

kwamamaza

Abatuye umurenge wa Rwinkwavu bavuga ko iterambere ryawo baricyesha umuryango FPR-Inkotanyi, kuko ibyo wabagejejeho bigaragarira amaso. Bavuga ko bari bazi uyu murenge mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitandukanye nuko bawubona magingo aya.

Urugero, bagaruka ku muhanda wa Kaburimbo woroheje ubuhahirane ukabakiza umukungugu,bityo bakaba bafite intego yo gusigasira ibyagezweho kugira ngo bizabagirire umumaro mu gihe kirambye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “Umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze kutugeza kuri byinshi cyane, kubirondora biranavuna kuko habaye ibikorwa byinshi muri uyu murenge wacu wa Rwinkwavu. Cyane cyane twakubwira nk’uyu muhanda wa Kaburimbo kuko iyo umuntu yaturukaga muri iki gice ajya Kabarondo bumvaga ko ari uwa Rwinkwavu cyangwa avuye mu kindi gice cy’ishyamba. Ariko ubu urava hano ukagera Kabarondo nta kavumbi. Uyu muhanda turawushima cyane.”

“ rero impamvu tugomba kubisigasira ni uko aritwe bifitiye akamaro kandi cyane. iyo urebye abanyeshuli batagikora ingendo ndende, niyo mpamvu tuba twarashyizeho gahunda y’imiganda kugira ngo zishimangire bya bindi batugejejeho nk’imiganda ku mashuli, kubungabunga imihanda, turimo gutera ibiti…”

Undi ati: “iyo umuntu abonye ikintu agikeneye aragisigasira. Nk’uyu muhanda ntawangiza tureba, tukamukumira. Aya mashanyarazi, ntawaca intsinga tureba, turakumira cyangwa se tugafata bamwe mu bagizi ba nabi bashobora kubyangiza.”

“ ntabwo ibyo Perezida wa Repubulika yadusezeranyije yiyamamaza dushobora kubyangiza kuko dushaka kugendana nawe nk’uko imiyoborere ye ari myiza.”

Nyemazi John Bosco; Chairperson w'umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza, avuga ko ibikorwa by'umuryango mu rwego rwo kuzamura imibereho n'iterambere ry'abatuye Rwinkwavu bizakomeza.

Avuga ko ibyo bikorwa birimo kongera ibikorwa byo kwagura ibitaro bya Rwinkwavu bikagera ku rwego rwo hejuru ku buryo bizajya byakira abaturutse igihugu cyose.

Ati: “buri serivise zagiye zongerwa hano mu bitaro bya Rwinkwavu, hari na gahunda yo kubyagura. Ubu mu biganiro turimo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri servise z’ubuzima dukorana nabo, naho hategenywa yuko ibi bitaro bishobora kuzadutwara amafaranga agera kuri miliyari enye, bigamije kwagura ibi bitaro, kubyongerera ubushobozi, abakozi, ibikoresho ndetse na serivise zikagera ku rundi rwego.  Kandi icyo gihe, ntabwo ziba zikiri iz’abaturage ba Rwinkwavu cyangwa mu karere ka Kayonza gusa, n’abandi baturage bavuye hirya no hino mu gihugu babasha kuzibona.”

Ibyishimirwa n’abatuye umurenge wa Rwinkwavu bagejejweho n'umuryango FPR-Inkotanyi harimo Umuhanda wa Kaburimbo Kabarondo-Nyankora-Ndego w'ibirometero 28, Kubakira abatishoboye mu mudugudu wa Muganza,Ibigo by'amashuri byavuye kuri bibiri bikagera kuri birindwi,Ubucyerarugendo bwashyizwemo imbaraga,Igishanga cya Rwinkwavu gihingwamo umuceri cyatunganyijwe ndetse n’ibindi.

Umuryango FPR-Inkotanyi muri uyu murenge wungutse abanyamuryango basaga 400 barahiriye mu nteko rusange yawo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jun 20, 2023 - 06:59