Kayonza: Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ruri gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga muri TVET

Abibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza baravuga ko mu bukangurambaga bashyize imbere,harimo no gushishikariza abana b’abakobwa gukunda kwiga mu mashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyingiro.

kwamamaza

Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro kuko aribyo bizatuma u Rwanda rwihuta mu iterambere rishingiye ku bumenyingiro.

Ni muri urwo rwego inzego zitandukanye ziri gushishikariza abana gukunda kwiga mu mashuri ya tekinike imyunga n’ubumenyingiro,ari naho abagore bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza,bahera bavuga ko mubyo bari gukora harimo no gushishikariza abana cyane cyane ab’abakobwa gukunda ayo masomo kuko uyasoje atabura akazi.

Umwe yagize ati "mu bukangurambaga tugerageza gusobanura ibyiza by'ayo mashuri, iyo urebye aho turimo twerekera ni uko abantu bize muri ya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro usanga aribo ku isoko bakenewe cyane, ni babana basohoka bafite ubumenyi bwo kuba yahanga n'umurimo, dukora ubukangurambaga ku bana n'ababyeyi babo".

Chairperson w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco,avuga ko ibihugu byinshi byateye imbere bitewe n’uko byateje imbere kwiga tekinike imyuga n’ubumenyingiro,ari nayo mpamvu asaba abaturage by’umwihariko ababyeyi gukundisha abana babo ayo masomo kugira ngo iterambere ry’igihugu ribashe kugerwaho vuba.

Yagize ati "iyo urebye no mu bihugu byateye imbere usanga ahanini biba byarashyize imbaraga mu kugira ubumenyingiro, ubumenyingiro nibwo buha wa mwana w'umuhungu cyangwa umwana w'umukobwa amahirwe yo kugira ibyo amenya akabikora, turasaba yuko ababyeyi, abana bumva akamaro ko kujya muri TVET kurusha kujya mu yandi masomo asanzwe". 

Gahunda ya Guverinoma,ni uko mu mwaka wa 2024 urubyiruko rugera kuri 60% bazaba biga mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro.Ni mu gihe kandi mu rwego rwo gutuma ibyo bigerwaho,biteganyijwe ko muri buri murenge mu gihugu hagomba kuba hari ishuri ryigisha ayo masomo kugira ngo abana ntibazajye bajya kuyiga kure yabo.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star  Kayonza

 Dec 6, 2022 - 08:12