
Kayonza: Barasaba ko igishanga kinini cya Rwinkwavu - Kageyo - Murundi cyatunganywa
Jun 8, 2025 - 08:59
Abatuye mu mirenge ya Mwiri, Gahini ndetse na Murundi mu karere ka Kayonza barasaba ko igishanga kinini cya Rwinkwavu-Kageyo-Murundi, cyatunganywa kugira ngo bagihingemo umuceri babashe kwihaza mu biribwa banasagurire amasoko.
kwamamaza
Igishanga cya Rwinkwavu-Kageyo-Murundi abaturage basaba ko cyatunganywa bakagihingamo umuceri, igice cyacyo kidatunganyije kiri ku mirenge ya Mwiri, Gahini na Murundi.
Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge, bavuga ko igice cyacyo giherereye Rwinkwavu gitunganyije bagihinga bakabona umusaruro ariko ngo kuba ikindi kidatunganyije, bituma batagihinga ngo nacyo kibafashe kuzamura umusaruro w’umuceri.
Niho bahera basaba ko cyatunganywa kugira ngo umusaruro uzabashe kwiyongera bakirigite ifaranga banihaze mu biribwa.

Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko abaturage basaba ko igishanga cya Rwinkwavu-Kageyo-Murundi gitunganywa bashonje bahishiwe, kuko inyingo y’umushinga wo kugitunganya iri hafi kurangira maze kigatangira gutunganywa. Nawe yemeza ko bizatuma umusaruro w’umuceri uboneka muri aka karere wiyongera.
Igishanga kinini cya Rwinkwavu-Kageyo-Murundi, gifite hegitari 2,442, kuri ubu inyigo yo kugitunganya izarangira mu kwa Munani uyu mwaka, hanyuma mu Gushyingo uyu mwaka hagakurikiraho ibikorwa byo kugitunganya bizakorwa mu myaka ibiri, bikazarangira bitwaye miliyoni 20,272,607 z’amadorari ya Amerika.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


