Kayonza: Bahangayikishijwe n’inyubako z’ikigo nderabuzima  zasadutse

Abivuriza n’abakora ku kigo nderabuzima cya Kageyo, giherereye mu murenge wa Mwiri wo mur’aka karere, bahangayikishijwe n'uko inyubako zose zacyo zasadutse. Bavuga ko bafite impungenge z’uko hari umunsi zizabagwira. Basaba ko cyakwimurwa ndetse kikongererwa serivise gitanga. Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza buvuga ko icyo kibazo kizwi kandi burimo kubaka aho iryo vuriro rizimukira.

kwamamaza

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kageyo mu murenge wa Mwiri wo mu karere ka Kayonza hamwe n'abaganga bahakora, bavuga ibisa nk'intabaza nyuma y'uko inyubako zose z'iri vuriro zirimo gusaduka.

Bavuga ko hazaho imirongo y'ibinogo, haba ku bikuta byazo ndetse n'aho zihagaze bikabatera impungenge z'uko igihe kimwe zabagwira, ibyari ugushaka serivise z'ubuzima bigahinduka kuhatakariza ubuzima.

Baganira n’Isango Star, umwe yagize ati: “kuba tubona inkuta zarasadutse hirya no hino bidutera impungenge nkatwe abivuza. Duhora tuvuga ngo umuyaga ushobora guhuha kikaba cyatugwira, cyangwa nk’uko imvura igwa akaba yajyamo akarekamo bikaba byatugiraho ingaruka.”

Undi ati: “Inyubako zacu zirashaje, zimeze nabi. Imvura yaguye, nta muntu ushobora kugama muri ibi bitaro kuko murabona ko byashaje.”

Umuganga umwe nawe ati: “Maternity mwayibonye ukuntu imeze, mfite impungeneg z’uko umubyeyi aje kubyara, cyangwa igihe ategereje kubyara, haramutse haguye imvura iteye ubwoba ishobora kuba yaduhirimaho! Ugasanga umubyeyi atakaje ubuzima kandi yaje kubutanga.”

Abashakira serivise z'ubuzima ku kigo nderabuzima cya Kageyo basaba ko ivuriro ryabo ryakimurwa rikubakwa ahandi kugira ngo ntirizabatware ubuzima. Bavuga ko kandi ryakubakwa mu buryo bugezweho kuko ari rito, ritabasha kubaha serivise z'ubuvuzi baba baje kuhashaka.

Umwe ati: “ Turasaba ko batwubakira ikigo nderabuzima kitubereye, kitaduteye impungenge.”

Nyemazi John Bosco; umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko bakimenye ndetse barimo baragishakira igisubizo kirambye. Avuga ko bafashe umwanzuro wo kuryimurira ahazwi nka Rugeyo hafi yaryo, kandi imirimo yo kubaka inyubako rizakoreramo igeze kure.

Ati: “ Ikigo nderabuzima turimo kubaka aha ngaha ni uko aho ikindi cyari kiri cyari cyegereye igishanga kandi ubona yuko mugihe kiri imbere bishobora kuba bifite ingaruka zishingiye aho imiterere yaho inyubako iri. Kandi bigaragara ko byazagira ingaruka ku nyubako ndetse no ku mitangire ya servise yahoo. Niyo mpamvu hafashwe icyemezo ku bufatanye bw’akarere n’umufatanyabikorwa.”

Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Kageyo giha serivise z'ubuvuzi abantu ibihumbi 11. Kugeza ubu, imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy'aho kizimurirwa i Rugeyo (nko mu birometero bitatu uvuye aho kiri magingo aya), igeze ku gipimo cya 40%.

Iki cyiciro cya mbere kikaba kigizwe n'inzu y'ababyeyi igezweho izuzura muri Kamena (06) uyu mwaka w’ 2025, ikazatwara miliyoni 252 z'amafaranga y’u Rwanda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Mar 11, 2025 - 15:10