Kayonza: Amadini n’amatorero arasabwa no gutanga inyigisho zo kwirinda SIDA.
Sep 8, 2023 - 20:07
Hari abatuye mur’aka karere bagaragaza ko amadini n’amatorero yongeye inyigisho zo kwirinda zirusi itera SIDA muzo basanzwe batanga nk’ahantu hahurira abantu benshi byafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bw’iyi Virusi.
kwamamaza
Ubusanzwe Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere 10 mu gihugu dufite umubare minini w’abantu bafite virusi itera SIDA, biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 30.
Gusa mu gushaka uko imibare y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA yagabanuka, Harerimana Jean Damascene; umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA bwiswe “Tujyanemo, duhagarike ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA”.
Ati: “muri ubwo bukangurambaga tukaba duteganya yuko srivise zigendanye no kwirinda agakoko gatera SIDA n’ubujyanama ku baba baragize ibyago bakandura, tuzazimanura tukazigeza ku baturage benshi bashoboka. Buri Kagali hagomba kuba hari site itangirwamo izo serivise kugeza iminsi 14 irangiye. Tukaba twizera yuko bizatuma ubutumwa bugera kuri benshi.”
“ikindi ni ukwita ku hantu hahurira abantu benshi kandi hagamijwe kugira ingamba zihoraho, atari ukuvuga iminsi 14 gusa kuko ntabwo yinyine yahindura imibare igihe imyitwarire y’abantu yaba idahindutse uko bikwiriye.”
Gusa ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA,nabo biteguye gutanga umusanzu wabo muri urwo rugamba.
Icyakora banagaragaza ko no mu nsengero naho hava umuti w’ikibazo binyuze mu nyigisho abanyamadini n’amatorero batanga mu rusengero,bityo bakibuka no gutanga ubutumwa bushishikariza abayoboke babo kwirinda virusi itera SIDA nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi.
Umwe yagize ati: “Njyewe ikintu mbona ni ukwirinda. Hari ahantu nasengeye nuko bigera naho Umurenge waje kumanuka, abakozi b’Umurenge baza kubwiriza mu rusengero! Iyo bahageze rero babaha umwanya wo kugira ngo babwirize nk’urubyiruko ruri mu rusengero, kuko cyane cyane ibibazo bifite urubyiruko.”
“Rero mu matorero, abigisha nabo ubwabo bakwiye kubyigisha. Nonese ubundi, Imana ko izabaza abantu icyo bakoze, abantu baba bari gupfa imbere byitwa ko uri umuyobozi, ubwo se we yaba ayoboye iki?”
Undi ati: “ abapasiteri bashishikariza abakirisitu mu rusengero, bakabashishikariza kwirinda kujya mu busambanyi. Bagomba kubereka ko ari icyaha, kandi ko gukora imibonano mpuzabitsina itanakingiye havamo indwara nyinshi cyan, zanduriwe cyane mu busambanyi hazamo n’izo za SIDA n’izindi ndrwara zitandukanye. Uwashaka kubijyamo yaba yarumvishe za nama, yagenda niba ari ukwifata akifata noneho bikagira icyo bigabanya.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu gihugu abantu 218 314 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, 49.5% byabo ni abo mu ntara y’Iburasirazuba.Ni mu gihe mu turere twa mbere muri iyi ntara twiganjemo ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, Akarere ka Kayonza kaza ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Rwamagana na Bugesera.
Aka karere kandi gakurikirwa na Kirehe ariko twose tukaba turi mu turere 10 twa mbere mu gihugu twiganjemo iyo virusi.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza