Kayonza: aborozi b’inka baracyafite imbogamizi zibazitira mu rugendo rwo guhaza uruganda rw’amata

Aborozi b'inka mur’aka karere bavuga ko urugendo rwo guhaza uruganda rw'amata y'ifu barurimo,ariko baracyafite birantenga zirimo icyororo cy'inka nziza zitanga umukamo, kubona damushiti zo gushyiramo amazi y'inka ndetse na hangari zo guhunika ubwatsi. Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza buvuga ko hari imishinga 480 yaje gucyemura ibibazo aborozi bafite, bubasaba kubijyuza mu makoperative yabo kuko aribwo bigera ku buyobozi vuba bigahabwa umurongo.

kwamamaza

Ubusanzwe Leta yubatse uruganda rw'amata y'ifu mu karere ka Nyagatare ruzajya rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi mu rwego rwo gushakira aborozi isoko ry'umukamo w'amata babonaga ariko bakabura isoko akangirika. Aborozi b'inka bo mu karere ka Kayonza, kamwe mu turetere tune dufite inka nyinshi Iburasirazuba, bavuga ko kubona umukamo wo guhaza uruganda bishoboka kandi babitangiye ndetse urugendo rurakomeje.

Kugira ngo ibyo bizabashe kugerwaho vuba , umukamo ukenewe uboneke, bavuga ko Leta nayo yabafasha kubona inka nziza zitanga umukamo, nkunganire zo kubaka damushiti zibika amazi yo guha inka ndetse na hangari zo guhunika ubwatsi.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, ukorera muri iyi ntara, umwe yagize ati:” ndimva mbiharanira kumva ko ninteza intanga, ngakora ibikwiriye, nkagura bya bigori mu baturage ndetse n’ibyo nihingiye. Ndumva litiro 100 nanjye nzaharanira kugera mu mpera z’uyu mwaka nanjye ndikuzigurisha. Ubu ndashaka ngo bampe nkunganire ya damushiti n’akamanshini gasya bya byatsi by’inka. Ibyo bintu byombi nibyo nkeneye cyane.”

Undi ati: “uretse kuvuga ngo kororera mu kiraro bifite umumaro, ntan’ubwo wabona aho ujya kuragira kuko ahantu hose harahinze. Hakaba n’indi mpamvu ituma umuntu aragirira mu kiraro byanga bikunze. Ingorane tugira ni uko amazi abura noneho ugasanga aho tujya kuyashaka si hafi yahoo twororera. Twebwe abo ku musozi nta farm, nta mazi, twasabaga ngo batwunganire ku bigega kugira ngo tujye tubika amazi yo korora ayo matungo.

Ku bibazo aborozi bafite bituma umukamo utiyongera nk'uko bikwiye mu karere ka Kayonza, umuyobozi wako, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu rwego rwo kubicyemura hari imishinga isaga 450 aborozi bashyiriweho ngo bayibyaze ukusaruro. Ariko n'ibindi bibazo bafite,abasaba kubigeza ku makoperative bahuriramo kugira ngo nayo abigeze ku buyobozi bihabwe umurongo mu buryo bworoshye kandi vuba.

Ati: “ umworozi bimusaba iki kugira ngo agire umukamo uhagije? Ni ugutegura neza ifamu ye, hakaba ububiko bw’ubwatsi, hakaba hari ibirari nuko inka zigakurira mu biraro, ariko noneho za nka zikamwa. Uburyo koperative ihuza ibyifuzo by’aborozi b’abanyamuryango kuburyo bakorana n’ubuyobozi kugira ngo bya byifuzo bibashe kubonerwa umuti.”

Urebye umukamo mu karere ka Kayonza muri iyi myaka itatu, wagiye uzamuka bitewe n' ibikorwa remezo bitandukanye Leta yashyiriyeho Aborozi ngo bibafashe mu bworozi. Nko mu 2023, ku munsi habonekaga litiro z'amata 21 250. Naho guhera muri Mata 2024 habonekaga litiro 37 219. Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2025 bageze kuri litiro ibihumbi 130 ku munsi. Iyi mibare iratanga ikizere ko Aborozi babonye icyororo cyiza, bagahabwa nkunganire ya za damushiti ndetse no kubaka hangari, nta kabuza umukamo wazamuka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jan 31, 2025 - 17:36