
Kayonza: Abimuwe Gihinga ntibafite aho guhinga imboga
Jul 10, 2025 - 10:04
Mu karere ka Kayonza abimuwe ahacukurwa amabuye y’agaciro mu kagari ka Gihinga bagatuzwa mu mudugudu wa Muganza muri Rwinkwavu barasaba ko bahabwa ubutaka hafi bwo guhingamo imboga kuko aho bimutse ari kure bagorwa no kujya guhingayo.
kwamamaza
Aba bimuwe ahacukurwa amabuye y’agaciro mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Bavuga ko aho batuye nta hantu ho guhinga imboga bafite ndetse n’aho bimuwe bakagira imbogamizi zo kugerayo kuko ari kure ibintu bituma badahinga.

Icyifuzo cy’aba baturage bafite amasambu mu kagari ka Gihinga aho bimuwe bagatuzwa mu mudugudu wa Muganza muri Nkondo, ngo ni uko bahabwa ubutaka hafi yabo bwo guhingamo imboga cyangwa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ihakorera ikabaguranira ikabaha ububegereye.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko abaturage bimuwe Gihinga bagatuzwa Muganza basaba guhabwa ubutaka hafi yabo ko ibyo bitashoboka ariko akabagira inama yo gufata ubutaka bimutsemo kuko bukiri ubwabo bakabugurisha maze bakagura ahabegereye.

Aba baturage bimuwe mu kagari ka Gihinga ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagatuzwa mu ka Nkondo twose two muri Rwinkwavu, bagera ku miryango 10 muri 66 iteganyijwe kwimurwa.
Ababanje kuhagera bagasaba ko aho batujwemo, bakongererwaho akantu gato ko guhinga imboga kugira ngo babashe kurwanya imirire mibi.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


