Kayonza: Abayobozi basezeranyije gufasha abaturage batishoboye kuva muri icyo cyiciro

Abayobozi bo muri aka Karere kuva ku rwego rw’Akagali n’abandi batandukanye, bavuga ko bungukiye byinshi mu mwiherero w’iminsi ibiri bakoze, ndetse bungukiyemo amasomo menshi bazifashisha muri gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kuva mu kiciro cy’abafashwa bakagera mu kiciro cy’abifasha badategereje inkunga ya Leta.

kwamamaza

Umwiherero w'abayobozi mu karere ka Kayonza waranze no gusasa inzobe, abayobozi bakavugisha ukuri ku bitagenda neza mu mikorere yabo kugira ngo bikosoke, umuturage bashinzwe abashe kugerwaho na serivise nziza.

Hatanzwe kandi n'amasomo atandukanye agamije kongerera abumenyi abayoboz,i nk'uko Nyemazi John Bosco; umuyobozi w'Akarere, abisobanura.

Ati: "bwari uburyo bwo kongera gusubiza amaso inyuma ngo turebe inshingano zacu, turebe ubufasha abayobozi bakenera ku nzego zitandukanye kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo. Ariko ikindi ni uburyo bwamahugurwa iyo umuntu akora akenera nubumenyi."

"Rero uyu mwanya w'iminsi ibiri wabaye mwiza cyane kuko nabayobozi kuri izo nzego zitandukanye babyishimiye. Twanabonye yuko ari n'igikorwa tuba dukeneye gukomeza gukora ariko mu rwego rwo kongerera ubushobozi abayobozi kugira ngo barusheho gukora inshingano zabo."

Kimwe mu biganiro abitabiriye umwiherero w'abayobozi mu karere ka Kayonza bahawe,ni ikirebana n'uburyo umuyobozi yafasha umuturage uri mu kiciro cyufashwa kubasha kukivamo , maze nawe agatangira kubaho yifasha adakomeje kubeshwaho n'ubufasha. Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero basobanura ko hari amasomo bakuyemo ndetse bagiye kuyifashisha aho bayobora.

Umwe ati: "aho stwasanze ese graduation ni iki? uwo twitaga umugenerwabikorwa ariwe ubu umufatanyabikorwa wacu agomba kudufasha iki kugira ngo azave hahandi agere hano? aya mahugurwa ni ingenzi, aho nibura umukozi atari azi uburyo yakora icyo bita stress management ye,a riko twize, baduhuguye uburyo ushobora gukorera ibintu ku gihe kandi bikagenda neza udahuye na ya stress yo mu kazi."

Undi ati: "ubundi twamaze kubona ko niba uje mu nshingano runaka, ntabwo arizo ukora zonyine. Mu rwego rwo kugira ngo imiyoborere cyangwa se iterambere ribe aho ukorera unazamura igihugu muri rusange. Ugomba kumenya inshingano za buri muntu wese."

Umwiherero witabiriwe n'abayobozi mu karere ka Kayonza kuva ku rwego rw'Akagari kugera ku rw'Akarere, abayobozi bibitaro nibigo nderabuzima ndetse n'abafanyabikorwa. Umwe mu batanze ibiganiro, harimo umuyobozi mukuru wurwego rwigihugu rwimiyoborere RGB, Dr. Kaitesi Usta ndetse nabandi batandukanye.

Nyuma y'uyu mwiherero hazakurikiraho uwabatekinisiye mu mashami atandukanye mu karere, cyane ko ari bamwe mu bafasha akarere kubasha kwesa imihigo kaba karahize.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/DzZbqIDYPs8?si=mrvQ8potecEYdKMm" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza. 

 Apr 29, 2024 - 14:27