Kayonza: Abashoramari babangamirwa n’ikibazo cy’imihanda idakoze.

Abashoramari bo mur’aka karere baravuga ko aho gushora imari hahari ariko bakomwa mu nkokora n’ ikibazo cy'imihanda. Basaba ko yakorwa kugira ngo urujya n'uruza n'ubuhahirane byorohe. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bukomeje gahunda yo gukora imihanda yorohereza abashoramari kandi ko hagiye kubakwa umuhanda Kanyangese-Rugarama uzahuza Kayonza na Gatsibo.

kwamamaza

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere dukorerwamo ubuhinzi n'ubworozi ku kigero kiri hejuru, ku buryo abashoramari bashobora kuhashora imari byaba mu gutunganya umusaruro uhaboneka cyangwa kuwugeza ku isoko. Ariko bagaragaza ko bakigorwa n'ibikorwa remezo birimo imihanda idakoze neza ibangamira urujya n'uruza mu bice by'icyaro ndetse n'ubuhahirane.

Abashora imari mur’aka karere basaba ko iyo mihanda kugira ngo babashe kuhashora imari batikanga kubangamirwa nayo.

Umwe yagize ati: “Imihanda ni ikibazo gikomeye! Imihanda hari ihari ariko ntabwo ihagije. N’ihari hari aho usanga idatunganye neza, idakoze neza, birabangamye cyane. Ntabwo umushoramari yaza adafute ibimufasha kugira ngo abashe gushora imari ye neza. Ntabwo yaza atabona umuhanda mwiza yabasha gukoresha. Iyo baje gushora imari haba harimo n’ubwikorezi [transport] bagomba gukoresha.”

Undi nawe ati: “wenda nk’umuhanda werekeza za Ndego urakoze, urimo kaburimbo, igice gito nicyo kidakoze. Ariko hagiye hari n’indi mihanda mito mito ikeneye gukorwa ndetse n’iyo mu mujyi wacu wa Kayonza igakorwa, ikaba ari imihanda imeze neza kuburyo bizagenda neza, nta kibazo kirimo.”

“ Wenda ku ruhande rwacu n’ibyo dukora, icyo twasaba Akarere ni uko kakora imihanda yo mu karere, ntabwo imeze neza.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, ashishikariza abashoramari gushora imari muri aka karere gafatwa nk'umutima w'intara y'Iburasirazuba.

Gusa asa n’ubamara impungenge ku kibazo cy'imihanda, avuga ko gahunda yo kuyikora ikomeje nk’ uburyo byoroshya ubuhahirane. Asaba abaturage gufatanya na Leta mu kuyikora, cyane cyane mu bice by'umujyi.

Ati: “hari imihanda irimo kubakwa uyu munsi, hari imaze kurangira muri Mukarange, Kabarondo. Hari iyubatswe ya kaburimbo ihuza umurenge wa Kabarondo, uwa Ndego ndetse na Rwinkwavu. Ariko ntitwavuga yuko yarangiye, hari imishinga igihari iteganyijwe gukorwa.”

“ twanaboneraho n’umwanya wo kugaragaza ko hari imishinga imwe dushobora gufatanya n’abaturage, cyane cyane ahamaze gukatwa imihanda, aho ubuyobozi bushobora gufatanya n’abaturage iyo mihanda ikaba yakorwa. Ariko nk’imihanda migari , iyo ni imishinga migari ya Leta kandi yose ifite uburyo ipanze izagenda ikurikirana mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa.”

Mu gukomeza gukora imihanda yoroshya urujya n'uruza mu karere ka Kayonza ndetse n'ubuhahirane n'utundi turere, hateganyijwe kubaka umuhanda uhuza aka karere n'aka Gatsibo witwa Kanyangese-Rugarama, aho ku ruhande rwa Kayonza hazakorwa ibirometero 11.5 ndetse n'ibirometero 5.5 ku ruhande rwa Gatsibo.

Ni mu gihe Indi mihanda mu mujyi izakomeza gukorwa bigendanye n'uko igishushanyo mbonera kizabyerekana.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Dec 6, 2023 - 12:13