Israël: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahagaritse kwitabira ibiganiro kw’ivugurura ry’ubucamanza.

Gukora amavugurura mu butabera ni ingingo itavugwaho rumwe ndetse bigira ingaruka kuri leta mu bihe byashize bitewe n’imyigaragambyo yagiye ikorwa n’abatabishyigikiye. Guverinoma ya Benyamin Netanyahu yari yatangije uyu mushinga na nubu iracyahanganye nabyo. Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze gutangaza ko batazongera gukorana na guverinoma kuri iyo ngingo.

kwamamaza

Ubusanzwe hari hashyizweho uburyo bw’ibiganiro bihuriweho mu rwego rwo gushakisha igisubizo ku bijyanye n’amavugurura mu rwego rw’ ubutabera, nk’uko guverinoma ibyifuza.

Ariko mu gitondo cyo kur’uyu wa kane, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko ubuyobozi bw’ishyaka rya Likoud ribarizwamo minisitiri w’intebe w’iki gihugu, bwemeje ko umwanzuro ari uw’inteko ishinga amategeko.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’uko inteko ishinga amategeko inaniwe gutora abayihagararira ku rwego rwa komisiyo ishinzwe gutoranya abacamanza.

Nimugihe amategeko ariho ateganya ko iyo komisiyo y’abantu 9 bayigize bagomba kuba babamo  abadepute 2.

Karine Elharrar wo ku ruhande rutavuga rumwe n’amategeko ni we washyigikiwe n’ihuriro ry’amashyaka ryiganje mu nteko, mugihe ryananiwe kumvikana ku mukandida warihagararira, nyuma yo gucikamo ibice.

Gusa Minisitiri w’intebe, Benyamin Netanyahu, nawe yananiwe guhatiriza ko candidature ya Depite Tally Gotliv yagumamo, bituma ayikuramo.

Ibi byatumye Binyamin Netanyahu atabasha kugera ku ntego ye y’ishyirwaho rya komisiyo itoranya abacamanza. Ishyaka ry’Ibumoso ryemeza ko kwimura itora byari byarasezeranyijwe mu gihe cy’imishyikirano ireba ivugurura ry’ubucamanza.

Kutizera kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri iki kibazo, mu gisubizo cyihuse, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bivanye mu biganiro by’imishyikirano byari byaratangijwe na Perezida wa Israél. Bavuze ko batazongera kwitabira ibyo biganiro kugeza igihe hazashyirwaho undi mudepite muri komisiyo yo gutoranya abacamanza, igomba guhura vuba. Amatora mashya azaba mugihe kitageze ku minsi 30.

Kuri Yair Lapid, ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yabwiye abadepite ko nubwo mu bihe byashize, Binyamin Netanyahu yari umunyabinyoma, ariko yari akomeye. Ariko yakomeje kuba umunyabinyoma nubwo nta mbaraga agifite.

Kugeza ubu, ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko Minisitiri Netanyahu yatakaje ubuyobozi ndetse ari intsinzi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Icyakora impirimbanyi za guverinoma y’ubumwe zirasaba ko nta mananiza abayeho ivugurura ry’ubutabera rigombwa kwemezwa nta gutegereza.

 Kuva ku mugoroba w'ejo, ibihumbi by’abanya- Israél bagiye mu mihanda kugira ngo bamagane ayo mavugurura, ku bw’ineza ya demokarasi.

 Jun 15, 2023 - 17:34