Kayonza: Abagabo bafite imyaka hejuru ya 50 ntibitabira igikorwa cyo gusiramurwa.

Inzego z’ubuzima ziravuga ko kwisiramuza ku bagabo bigabanya kwanduzanya virusi itera sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Bamwe mubagabo bisiramuje bavuga ko udasiramuye usibye kwatakwa n’ indwara nta n’isuku aba afite.

kwamamaza

Ubusanzwe gukebwa bikorwa hakurwaho agahu gasaguka ku mutwe w’igitsina cy’umugabo. Ako gahu kaba gashobora kubika imyanda myinshi ishobora no gutera indwara zirimo na virusi itera sida.

Iki gikorwa kikaba  kigabanya ububobere buba ku gitsina cy’umugabo kandi ni bwo bufasha virusi itera SIDA kwinjira mu mubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Karubamba mu karere ka Kayonza babwiye Isango Star ko kudakebwa bigira ingaruka ndetse bigateza n’isuku nke.

Umwe yagize ati: “Kwisiramuza bituma biba byiza ku myanya myororokere kuko isuku aba ari nziza cyane birenze. Ubwo rero ikintu nakangurira urubyiruko ni uko rwakwisiramuza, twese twabaho dufite isuku. Kiriya gihu cy’inyuma gishobora kuba cyabika umwanda mwinshi bigatuma umuntu yakwandura cyane birenze.”

Undi ati: “Hari igihe muba mu gikundi cy’abasore, bikaba ngombwa ko mushobora no kujyana koga. Icyo gihe umuha akato kubera ko atisiramuje, biba bigaragara ko afite umwanda.”

“ kwisiramuza ku rubyiruko ni igikorwa cyiza kuko bituma wirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka sida, imitezi, na mbuguru…”

“ Mukuru wanjye yambwiye kujya kwisiramuza kuko nawe yari yaragiyeyo ariko njyewe naratinye. Yangiriye inama ngeze aho njyayo.”

Minisiteri y’ubuzima isaba abantu kwitabira gahunda yo gukebwa nk’ uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na virusi itera sida.

Gusa kugeza ubu haracyagaragara  imbogamizi ku bagabo bakuze,  nk’uko bitangazwa na Mireille JOYS Murerwa; ushinzwe uburyo bwo gukumira icyorezo cya sida muri RBC.

Yagize ati: “ Abagabo bafite imyaka iri hejuru nka 50 kuzamura, ntabwo bakunda kwitabira serivise zo kwisiramuza. Icyo twabwira abagabo bari muri iyo myaka ni uko iyi serivise itangwa ku myaka yose, ku kigo nderabuzima kikwegereye iyo serivise wayibona.”

“nta kintu gitinyitse kirimo, ni serivise yihuta, ntigorana, igihe cyose, uyu munsi wayibona kuri centre de santé. Ndetse imiti iratangwa iyo umuntu amaze gusiramurwa, nta kibazo cy’ububabare umuntu yagira. Kuko na mbere yo kugusiramura, haba hatanzwe iyo miti yo kurinda ububabare umuntu uri gusiramurwa.”

 Ubushakashatsi bucukumbuye bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima " OMS ", ufatanyije nu muryango wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA, "UNAIDS" basanze ari ngombwa gukangurira umubare munini w’abaturage cyane cyane ku mugabane w’Afurika gukebwa kuko birinda kwandura icyorezo cya  virusi itera SIDA.

Kugeza ubu, miliyoni zirenga 40 ubu zanduye SIDA, miliyoni  zirenga 25  zibarurirwa ku mugabane w’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara  abarenga miliyoni 3 na bo ubuzima bw’abo bwazarindwa urupfu.

Imibare igaragaza kandi ko abagabo bangana na 30% ku rwego rw’isi basiramuye. Nimugihe gusiramurwa bigabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku kigero cya 60%.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star

 Apr 28, 2023 - 08:50