Kayonza: Abahinzi b’ibigori barasaba kubakirwa ubwanikiro bunini ndetse n’ubuhunikiro

Abahinzi b’ibigori mu muterasi yaciwe mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, barasaba kubakirwa ubwanikiro bunini ndetse n’ubuhunikiro kugira ngo nibagira amahirwe bakabyeza, bazabone aho babisarurira n’aho babihunika.

kwamamaza

Uruzindo rw'iminsi itatu abadepite bakoreye mu karere ka Kayonza ruri kwibanda kukureba ibibazo biri mu buhinzi n'ubworozi. Abahinzi b'ibigori bibumbiye muri koperative ya Ryamanyoni, bavuga ko bashishikarijwe guhinga ibigori bakabona umusaruro mwiza ariko ngo bagorwa no kubona aho banika ndetse n'aho bahunika umusaruro w'ibigori babona, ibyo bigatuma ibigori byangirika babijyana ku isoko ntibigurwe.

Aba bahinzi bagasaba ko bakubakirwa ubundi bwanikiro ndetse bakanahabwa ubuhunikiro kugira ngo umusaruro wabo ntuzajye wangirika. 

Umwe ati "kubera ko twabonye ubuso bunini bwo guhingaho ibigori ubu dufite ubwanikiro butoya, ubwanikiro twari dufite bwanika toni 30 gusa kandi ubu tugeza muri toni zirenga ijana, ubu twanika hanze nabwo ntibyume neza, turasaba ko twabona ubwanikiro".   

Undi ati "leta yari yagerageje kuduha amahema yo kwirinda imvura ariko nubundi umusaruro urangirika, twari dukeneye ko twabona ubundi bwanikiro ndetse tukabona n'ubuhunikiro kubera ko iyo imvura iguye byanze bikunze birangirika ariko haramutse hari ubuhunikiro twakabaye tubishyiramo tukazategereza ko igihe kigenda neza". 

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ikibazo cy'ubwanikiro bw'imyaka bukiri bucye bakizi, bityo ngo barimo kugishakira igisubizo kugira ngo gicyemurwe.

Ati "igihe gishize cy'ihinga habaye ikibazo cy'ubwanikiro babona umusaruro ariko umusaruro waba mwinshi ukabura uko wanikwa, ni ikibazo dufite ariko kirimo gushakirwa umuti n'inzego zinyuranye". 

Hon. Uwamariya Odette, avuga ko ikibazo cy'uko abahinzi bashishikarizwa guhinga umusaruro ukaboneka ku bwinshi ariko ukangirika ari igihombo ku bahinzi n'igihugu muri rusange, bityo ngo bagiye kubakorera ubuvugizi kugira bubakirwe ubwanikiro bunini ndetse n'ubuhunikiro.

Ati "mu gihembwe gishize igihe babonaga umusaruro habayeho uburyo bwo kubafasha mu buryo budasanzwe ariko twumvise ko bafashwa bo bagatanga 50% n'umushinga ugatanga 50% bakabubakira ubwanikiro n'ubuhunikiro bujyanye n'ubushobozi bafite bw'umusaruro, tuzabikurikirana, icyo twababwira nuko hano ntabwo turimo gufata ingamba turimo kureba ibibazo, turimo kubigenzura hanyuma inteko rusange y'umutwe w'abadepite nimara guhuza ibyavuye muri izi ngendo izabifataho umwanzuro bibone guhabwa umurongo".        

Mu karere ka Kayonza Abadepite basuye imirenge ibiri irimo uwa Murundi n'uwa Ruramira, bareba ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi baganira n'abahinzi bumva ibibazo bafite. Barebaga kandi uko igihembwe cy'ihinga 2025 A kirimo gutegurwa.

Bashimye uko akarere kacyemuye ibibazo bine bari bagasigiye ubwo bahaheruka umwaka ushize.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Oct 27, 2024 - 17:38