Kayonza: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bitemewe bazwi nk’imparata barashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Abacukura amabuye mu buryo butemewe n'amategeko mu murenge wa Rwinkwavu wo mur’aka karere bazwi ‘nk'imparata’ barashinjwa kuba inyuma y'ibikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gushora abangavu mu busambanyi. Icyakora Ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko bugerageza kurwanya izo ngeso mu rubyiruko, ndetse bagasaba imparata guhagarika ibikorwa bibujijwe.

kwamamaza

Ababyeyi hamwe n’urubyiruko bo mu murenge wa Rwinkwavu bagaragaza  akaga urubyiruko rwo muri uyu murenge ruriguhura nako  bitewe n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bazwi nk’imparata.

Bavuga ko iyo babonye amafaranga bahita bayashora mu biyobyabwenge ndetse no gushuka abangavu bakabasambanya ku buryo bamwe babatera inda zitateganijwe, abandi bakabanduza virusi itera SIDA.

Aba baturage basaba ko  izi mparata zahashywa kuko ziri gushyira urubyiruko rw’uyu murenge mu kaga.

Umwe yagize ati: “kuba hari ibintu bakeneye , hari igihe ushobora gusanga ibyo ukeneye bidahuje n’ubushobozi iwanyu mufite, noneho ukabona umuhungu avuye gucukura amabuye akakubwira ati ‘gute tutakora iki n’iki nkaguha amafaranga?’”

Undi ati: “ agace dutuyemo habamo ubucukuzi bwo kuva kera, noneho hakaba abntu babona amafaranga kuko urabona mu bucukuzi ni amafaranga aza atunguranye nuko bakayajyana gushaka ibyo kunywa, bakayajyana gushaka abakobwa. Ugasanga rero icyo kintu kimeze gutyo.”

“ ubundi abo bantu bacukura amabuye y’agaciro bakaza gushuka abo bana, akenshi bayacukura mu buryo butemewe! Bakazibanda kuri ba bantu bacukura mu buryo butemewe kandi bagashyiraho ingamba zikomeye n’ibihano bikomeye.”

Habimana Jean Marie; umuyobozi w’umuryango Ready For Reading ukorera mu murenge wa Rwinkwavu, avuga ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta bafasha urubyiruko  kubasha kwitekerezaho , rukumva ko rudakwiye gukora ibyo rukora bitewe n’uko harimo abijandika mu ngese z’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi.

Ni ibikorwa avuga ko bikorwa binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Yagize ati: “mu ntego zacu dufite inshingano zo kurinda urubyiruko kandi tukaba tureba imibare mu rubyiruko, ndetse cyane ya hano Rwinkwavu, rukoresha ibiyobyabwenge, iy’abajya mu buraya bakiri batoya, abagerageza gukora imibonano mpuzabitsina ari batiya izamuka. Ndetse nk’abafatanyabikorwa tukumva yuko nk’ihuriro ry’urubyiruko …twagombye gutegura ubukangurambaga.”

Murekezi Claude; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, avuga ko bafatanyije n’abafatangabikorwa b’Umurenge, bakoze  ubukangurambaga bugamije kwibutsa urubyiruko ibyo rukwiye kwirinda byarwicira ubuzima.

Ati: “muri iki gihe urubyiruko ruri mu rugo, twabonye ko ariwo mwanya ukwiye wo guhura tukaganira nabo, tukababwira ingaruka zo kwishora muri ibyo biyobyabwenge no kwishora mu busambanyi."

Mu kwihaniza abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bazwi nk’imparata, yabasabye kubireka kuko batazihanganirwa.

Yagize ati: "Ariko nanone n’abantu b’urubyiruko bishora mu bucukuzi butemewe bakunze guhangana n’inzego z’umutekano, twababwira ko bitemewe kandi nabo bagomba kuva muri ibyo bikorwa bakajya mu bisobanutse.”

Umurenge wa Rwinkwavu ifatanyije na Ready for Reading ifite ikigo gitangirwamo serivise ndetse n’inyigisho bigamije gufasha urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’ubusambanyi n’ubusinzi, bateguye ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko duharanire kujijuka kandi tuvuge Oya ku biyobyabwenge n’ubusambanyi”.

Kugeza ubu, Umurenge wa Rwinkwavu ufite ababyeyi 58 bonsa bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, abana 13 bari munsi y'imyaka itanu ndetse n'abangavu n'ingimbi bose hamwe bagera ku 10 nabo bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 4, 2023 - 21:53