“Nta mpungenge zo kuvura no kwita ku barwayi b’indwara zo mu mutwe.” Dr. Iyamuremye-RBC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiravuga ko mu Rwanda nta mpungenge zihari zo kuvura ndetse no kwita ku barwayi bugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije. Kivuga ko hari inzobere mu kuvura izo ndwara, imiti ndetse n’ibikoresho bihagije kuburyo byafasha uwibasiwe n’izi ndwara.

kwamamaza

Indwara y’agahinda gakabije izwi nka Depression ni indwara abantu benshi bakunda kugira ahanini bayitewe n’ibintu bibi byinshi bitandukanye baba barahuye na byo, cyangwa se kubyumva ku bandi bikabananira kubyakira.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bagaragarije ko iyi ndwara bayisobanukiwe kandi ibaho. Bamwe muri bo bavugako har’igihe bibasirwa nayo ku mpamvu zitandukanye, nk’uko bakomeza babivuga.

Umwe yagize ati: “[agahinda] kabaho nkuko utahakana ko katabaho ariko si abantu bose bakagira. Biterwa n’uburyo abayeho wanareba ugasanga n’imibereho ye iramubabaje, iramuruhije.”

Undi ati: “indwara y’agahinda gakabije ibaho. Njyewe agahinda gakabije njya nkagira, nkumva nshaka kuba ndi njyenyine, nta muntu nshaka kuvugisha, nkumva abantu bose ndabanze.”

“ushobora kujya mu bucuruzi bikagenda nabi noneho bikaba byanazamo kugutereza ibyo wari waratangiye nabyo bikaba byagutera ako gahinda gakabije nuko ukiyahura.”

Ubushakashatsi bw’ Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwakozwe mu mwaka w’ 2012 bwagaragaje ko umunsi ku munsi abatuye isi bibasirwa n’agahinda gakabije, kuburyo mu  mwaka w’2030 indwara zifitanye isano nako ari zo zizaba ziri imbere mu guhitana abantu benshi.

Iyi raporo igaragaza ko hakiri icyuho mu buvuzi bw’ibihugu byose, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere,  ari nabyo bifite umwihariko wo kwita ku bantu bafite agahinda gakabije kuko badahabwa ubuvuzi uko bikwiye.

Gusa kuri ikibazo mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko badatewe impungenge n’iyi ndwara kuko bafite buri kimwe bashobora kwifashisha igihe cyose baganywe n’abarwaye iyi ndwara.

 Dr. Iyamuremye J. Damascene; umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe, yagize ati: “Mu Rwanda, nubwo ari indwara ikomeye ariko ni indwara yoroshye kuvura. Rero nta mpungenge kuko dufite amakozi bahagije, bize kuvura mu mutwe, harimo niyo depression, tukagira imiti n’ibikoresho.”

Dr. Iyamuremye avuga ko abantu badakwiye kuyihererana , ati: “ inama ni uko nyta kubyihererana kuko iriya ndwara iza buhoro buhoro .”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu mwaka w’ 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nabo bafite iyi ndwara. Nimugihe  umuntu umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi, aho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

@ Eric KWIZERA/ Isango Star – Kigali.

 Jul 17, 2023 - 10:36