Karongi: Ubujiji intandaro yo kurwaza imirire mibi n’igwingira.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gishyita baravuga ko bavuye mu bujiji bwatumaga barwaza imirire mibi no kugwingiza abana kubera ko batari bazi ibanga ryo kumenya gutegura indyo yuzuye babikesheje igikoni cy'umudugudu nk’ aho abana babo bavurirwaga. Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buvuga ko iki kibazo cyari gihangayikishije ariko cyavugutiwe umuti.

kwamamaza

Ababyeyi bo mu mudugudu wa Magarama mu murenge wa Gishyita barwaje imirire mibi bakanagira abana bagwingiye bavuga ko byaterwaga n'ubujiji, ariko bamaze kumenya uko bategura indyo yuzuye bavuga ko biyemeje gutandukana burundu n'iki kibazo.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Nkimara kumva ko yagwingiye nagerageje gukora uko nshoboye kose nshaka indyo yuzuye nuko umwana ndamuha igikoni cy’umudugudu bakajya bamuha amata, igikoma.”

Undi ati:“umwana wanjye yararwaye imirire mibi cyane kubera ubujiji. Twaje kwiga biramfasha kuko umwana nta kibazo agifite kuko mbere yari yarageze mu mutuku. Icyo nakoze ni uko namenye uko indyo yuzuye itegurwa.”

Umwe mu bajyanama w'ubuzima ukurikirana aba bana mu gikoni cy’umudugudu avuga ko abana bakira bavuye mu bipimo byafashwe n'Akarere urugo ku rundikugira ngo barebe igipimo cy’igwingira cy’imirire mibi.

Ati: “twahawe urutonde rw’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi nuko tubitaho mu minsi 12 ikurikiranye bahabwa indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.”

Yongeraho ko “ tugakurikiza kwigisha ababyeyi kugira ngo bazajye babakurikirana cya gihe bageze mu miryango yabo.”

 Nkundabanyanga Evariste; umuyobozi w'umudugudu wa Magarama, avuga ko ahanini iki kibazo gituruka ku bagabo batuzuza inshingano zo kwita ku muryango bituma kugeza ubu bafite abana 14 bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi.

 Ati: “Biterwa n’uburyo ki tugenda tugira abagabo batita ku ngo zabo bakaba nk’abasinzi…ugasanga bafite abana batitaho uko bikwiriye noneho tukabazana hano ku gikoni.”

Mukarutesi Vestine; umuyobozi w'akarere ka Karongi, avuga ko nubwo bagabanyije igwingira ku kigero cya 16.7% ariko ingamba zigikomeje.

Ati:“Twabanje kumva uburemere bw’ikibazo dufite noneho dufata ingamba duhereye ku muturage ndetse twakoze n’ubushakashatsi kugira ngo tumenye abana bari mu mirire mibi n’abafite ikibazo cy’igwingira.”

 Yongeraho ko“Icyo twibanzeho cyane ni ugukurikirana wa mwana ndetse hari n’ibindi twashyizemo imbaraga ni ukuba umwana tumuzi mu mazina, ni uwo kwa kanaka, ku mudugudu uyu n’uyu, ku isibo iyi n’iyi. Twabishyzemo imbaraga kuva ku karere…kugera ku isibo tuvuga ko tudashaka igwingira.”

Mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y'abaturage (DHS) ya 2015, Akarere ka Karongi kari gafite abana bagwingiye bari hejuru y'imyaka itanu bari ku kigero cya  49.1%. Nimugihe ubushakashatsi buheruka bwakozwe muri 2021-2022 bari kuri 32.4% mugihe kingana n'imyaka 7, gusa bagabanyijeho 16.7%.

Akarere ka Karongi gatuwe n' abaturage 366 068 babarizwa mu mirenge 13, Utugali 88, ndetse n' imidugudu 537.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/7qqRVUWLbq8" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @ Kayitesi Emmilienne/Isango Star-Karongi.

 Oct 20, 2022 - 15:09