
Karongi: Bagorwa n’ubuke bw’ibikoresho byo gutekeramo abanyeshuli
Dec 6, 2024 - 15:26
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko umubare w’abana bata ishuri wagabanyutse cyane bitewe na gahunda yo kubagaburira ku ishuri. Icyakora bavuga ko bagorwa no kubagaburira ku gihe kubera ubukwe bw’ibikoresho byo gutekeramo uturuka ku mubare munini w’abanyeshuli. Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo ibikoresho biboneke.
kwamamaza
Abayobora ibigo by’amashuli mu karere ka Karongi bavuga ko kugaburira abanyeshuli byagabanyije umubare w’abarivagamo ndetse n’abari bararivuyemo bakagaruka kwiga.
Umwe yabwiye Isango Star ko “ hari abana bazaga ku ishuli rimwe na rimwe bitewe n’imibareho mibi. Ubu ubwiyongere bw’abana bwarazamutse ugereranyije na mbere yuko abana batangira gufatira amafunguro ku ishuli. Imitsindire nayo birumvikana kuko uko umwana yiga inshuro nyinshi ni nako aba afite amahirwe yo gutsinda. Imitsindire yarazamutse .”
Undi mugenzi we ati: “ baza ku ishuli ntibasiba, gusiba biragabanuka, abarivamo baragabanuka. (…) Hari nk’ababyeyi bajyaga batubwira bati ‘njyewe umwana wanjye yiga iminsi ibiri kuko yabashije gusiba iyo itatu.”

Nubwo bimeze bityo, banavuga ko ubu ibikoresho byo mu gikoni byabaye bike bikaba imbogamizi mu kunoza ubuziranenge bwo mu gikoni.
Umwe ati: “ni ikibazo rusange! ni ikibazo cy’ibikoresho byo mu gikoni, cyane cyane mivero kuko muri iki gihe abana bariyongereye bityo kubona icyo umuntu abatekeramo inshuro imwe biragorana. Tubatekera inshuro ebyiri! Turateka nuko ibya mbere byashya tugashyiramo ibindi.”

Mugenzi we ashimangira ko ibyo bigira ingaruka, ati: “ kuko niba batetse kabiri byica amasaha yo kwiga.”
NARAGWE Celestine Lilliane; uyobora akarere ka Karongi by’agateganyo, ashimangira ko hari umubare munini w’abanyeshuli. Anavuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bagiye gushaka uigisubizo cy’ubuke bw’ ibikoresho byo mu gikoni.
Ati: “ abana bataga ishuli nuko tukaba dufite umubare runaka tugomba kugaburira ariko mu mwaka ukurikiyeho ukabona abana bariyongereye. Niba biyongereye rero n’ibikoresho byasabwaga mu guteka nabyo bigomba kwiyongera. Ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye nka Mineduc bari kudufasha kubona mivero. Ni uko gahunda yarikiri nsha.”
NDAHIMANA Jerome; umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, RSB, avuga ko muri gahunda yo gukangurira ibigo by’amashuri kubahiriza ubuziranenge izagera mu turere 11 azasiga itanze umusaruro wo kubinoza.
Ati: “kugira ngo dutangize gahunda nk’iyi yo kuzenguruka uturere 11 si uko ari ukugira ngo tugende, ni uko hari ikibazo tuba tugira ngo kizakemuke. Kandi twizera yuko batwumva…n’abatatwumva tuzagerageza kubageraho.”

Uretse kuba kugaburira abana ku ishuli byarongereye umubare w’abana biga byanafashije ababyeyi kuko bibafasha gukora akazi kabo bishimye kandi batuje.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi (PAM) rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byimakaje uburezi kuri bose. Rivuga ko rizakomeza gushyigikira gahunda yo gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro ku ishuri kuko yafashije abana gukura mu mitekerereze no mu mubiri.
@Emmanuel BIZIMANA Isango Star – Karongi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


