
Karongi: Aborozi b'inkoko barataka kubura ibiryo byazo
May 23, 2025 - 10:45
Hari aborozi b’inkoko mu karere ka Karongi bavuga ko kuzorora byabateje imbere ariko ngo babangamiwe no kubona ibiryo byazo kuko bibasaba gukora urugendo runini bajya i Muhanga, bityo bagasaba ko babyegerezwa hafi y’abo.
kwamamaza
Abakomerewe n’ikibazo cy’ibiryo by’amatungo by’umwihariko inkoko mu karere ka Karongi, barimo abazihawe n’umushinga PRISM kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.
Abaganiriye na Isango Star bo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Nkoto, bavuga ko inkoko bahawe zabafashije kwikura mu bukene. Ngo bafite n’umushinga wo gukuza imishwi bakoroza bagenzi babo ndetse bakanakuramo amafaranga yo kwiteza imbere.
Aba borozi kandi, bavuga ko n’ubwo korora inkoko byabateje imbere, bagorwa no kubona ibiryo byazo hafi kuko mu ntara y’Iburengerazuba ntaho biri ahubwo ngo bibasaba kujya kubigura i Muhanga nabwo bikabageraho bihenze, bagasaba ko babyegerezwa maze bagakora ubworozi biboroheye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne, yemera ko kubona ibiryo by’amatungo muri aka karere bigoye by’umwihariko iby’inkoko ariko ngo bagiye kubaka uruganda rwabyo ruzanafasha intara y’Iburengerazuba. Gusa ngo mu gihe rutaraboneka, bagiye gushishikariza abacuruzi kubirangura maze babyegereze aborozi b’inkoko.
Abafite ikibazo cy’ibiryo by’amatungo cyane mu karere ka Karongi, ni aborozi b’inkoko bo mu mirenge ya Gasharu, Murundi, Murambi, Mutuntu na Ruganda barimo abazihawe n’umushinga PRISM wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minagri binyuze mu kigo cyayo RAB. Kugeza ubu inkoko zimaze gutangwa n’uyu mushinga muri aka akarere zigera ku 7650.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Karongi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


