Karim Benzema yagarutse ku nkuru zikomeje kuvuga ko agiye gusohoka muri Real Madrid.

Biragoye ko mu binyamakuru by'i Burayi ndetse n'ahandi ku isi muri rusange waburaho inkuru irikuvuga ku mufaransa Karim Benzema, ko agiye gusohoka mu ikipe ya Real Madrid asanzwe akinira ndetse yandikiyemo amateka atandukanye birimo kuba Benzema yarinjiye mu bakinnyi bamaze kwegukana igihembo cya Ballon d'or.

kwamamaza

Inkuru ivuga ko Benzema agiye kuva muri Real Madrid yasakaye mu minsi ibiri ishize, bivugwa  ko ikipe yo muri Arabia Saoudite yitwa Al Ittihad yaba irikumuha amafranga menshi, ndetse ko ibyo kumvikana byarangiye.

Iyo nkuru yavugaga kandi ko Benzema yamaze no kubimenyesha ubuyobozi bw'ikipe ya Real Madrid. Gusa yaba ikipe ya Real Madrid ndetse na Karimu Benzema ntabwo bari bakagize icyo bavuga kubivugwa.

Ku wa kane, ku italiki ya 01 Kamena (06) 2023, nibwo Karim Benzema yaganiriye na Marca maze bamusaba kuvuga ku hazaza he kandi ko abafana ba Real Madrid  babitegereje.

Benzema yasubije ati"   Mvuge ku hazaza hanjye mbibwire abafana?? Ese navuga gute ku hazaza Hanjye mugihe ndi muri Real Madrid?? Ibyo mwumva byose ni ibihuha biri kuri interineti. Bavugako byarangiye ariko ababivuga ni kuri interineti,  rero ukuri ntabwo ari ukwa interineti. Nishimiye ibyo nagezeho muri Real Madrid, ndibuka ubwa mbere nza muri iyi kipe  zari inzozi zanjye gukinira hano, Ibyo byose ni ibihuha."

Benzema yageze muri Real Madrid mu mwaka w'2009 avuye mu ikipe ya Lyon  yo mu Bufaransa, bivuze ko amaze imyaka 14 akinira ikipe ya Real Madrid.

Muri iyi myaka yose, Benzema amaze gukinira iyi kipe imikino 647, ayitsindira ibitego 353, ndetse ayifasha gutwara ibikombe 24.

Ni inkuru ya Deo Niyomwungeri/Isango Star.

 Jun 2, 2023 - 10:20