Ikipe y'u Rwanda igiye kwitabira imikino y'Isi ya Walking Football 2023

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abakinnyi b'umupira w'amaguru udasaba kwiruka cyane ku mupira ahubwo ugakinwa abakinnyi basa n'abagenda buhoro (Walking Football) igiye kujya mu gihugu cy'u Bwongereza mu irushanwa ry'Isi rizakinwa kuva tariki 24-26 Kanama(08)  2023.

kwamamaza

Ni imikino ikinwa buri nyuma y'imyaka ibiri ariko mu 2020 ikaba itarakinwe bitewe n' icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe imikino yari kubera mu mujyi wa Manchester n'ubundi mu Bwongereza. Uyu mwaka iyi mikino izabera mu mujyi wa New Castle i St.James Park.

Ramba Afrique; Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Walking Football mu Rwanda (Rwanda Walking Football Association), avuga ko uyu mwaka ari uwa mbere u Rwanda rugiye gukina iyi mikino kuko iri shyirahamwe ryashyinzwe mu 2018 bityo mu 2020 bakazitirwa na COVID-19 bigatuma irushanwa ritaba.

Yagize ati "Mu 2018 nibwo twashinze ishyirahamwe rya Walking Football mu Rwanda bityo kuri ubu ni inshuro ya mbere u Rwanda ruzaba rukina iyi mikino y'Isi. Ku rwego rwa Afurika, turi mu bihugu bitatu bizakina iyi mikino kuko hiyongeraho Nigeria na Misiri."

Ramba kandi usanzwe ari umukinnyi akaba na kapiteni w'ikipe ya Walking Football mu Rwanda, avuga ko uyu mukino bawushyizemo imbaraga kuko bashakaga guha umwanya abahoze bakina kugira ngo nyuma y'ubuzima bwa ruhago bagire aho bongera gukina mu buryo butagoranye.

Umukino wa Walking Football ukinwa n'abakinnyi nibura bari mu kigero cy'imyaka 50 y'amavuko, kuko mu byiciro bikinwa uko ari bibiri nta muntu wemererwa gukina ari munsi y'iyi myaka.

Mu mikino y'Isi ya Walking Football harimo ibyiciciro bibiri aribyo, abari mu kigero cy'imyaka guhera kuri 50 kuzamura ndetse n'ab'imyaka 60 kuzamura.

U Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bari mu cyiciro cy'imyaka guhera kuri 50 kuzamura nk'uko Ramba Afrique yabitangarije abanyamakuru.
Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzakinamo ruri mu itsinda rya mbere (A) ririmo; England, Czech Republic, Egypt, Spain, Saudi Arabia, Wales na Australia.

Itsinda rya kabiri (B) ririmo; Italy, Basque Country, Nigeria, Singapore, Jersey, Japan na Caribean.

Ibyo wamenya ku mukino wa Walking Football

Walking Football ni umukino wazanwe ku gitekerezo cy'Abongereza hagamijwe guha umwanya abahoze bakina ruhago kugira ngo bongere bagire ikibahuza gishingiye ku mupira w'amaguru.

Ni umukino abawukina batagomba kurenga batandatu barimo n'umunyezamu. Ariko biranashoboka ko mwakina ikipe igizwe n'abakinnyi barindwi harimo n'umunyezamu.

Ikibuga cya Walking Football kigomba kuba gifite uburebure bwa metero 56 n'ubugari bwa metero 25 (56*25). Umukinnyi ahabwa ikarita y'umutuku ariko kandi ntibatanga ikarita y'umuhondo, ahubwo batanga ubururu.

Mu mikinire, nta mukinnyi uba wemerewe gukora ku wundi ashaka kumwaka umupira. Kandi nta mukinnyi uba wemewe kwinjira mu rubuga rw'amahina ajya gutsinda ahubwo aterera umupira hanze yarwo.

Umunyezamu nawe ategekwa kuguma mu izamu yanarivamo ntarenge urubuga rw'amahina.

Umukino nyirizina umara iminota 30, igice kimwe bakaruhuka iminota itanu bakagaruka bagakina indi minota 30, bityo umusifuzi agasoza umukino. Iyo bigeze aho bakuranwamo, hashyirwaho iminota y'inyongera.

Rwanda Walking Football Association izaba iherekejwe n'abaterankunga barimo ikipe ya APR FC, MUA Insurance, Vonex, Forrzza n'abandi. 

Delegasiyo y'u Rwanda izaba igizwe kandi n'abakinnyi 12 n'abo kubaherekeza barindwi (7) ndetse icyiciro cya mbere kirahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

@ Mihigo Sadam/Isango Star_Kigali.

 Aug 15, 2023 - 10:12