VOLLEYBALL: APR na Police VC zatwaye TaxPayers Appreciation Tournament 2023

Ikipe ya APR Volleyball Club yatwaye igikombe ngaruka mwaka cy’irushanwa ryo gushimira abasora itsinze ikipe ya Kepler Volleyball Club amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba wo ku Cyumweru muri BK Arena.

kwamamaza

APR VC yatsinze Kepler VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 (36-34, 16-25, 21-25, 25-23 na 15-13) mu mukino utari woroshye wakinwe nyuma yo kuba APR yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police VC amaseti 3-1 (23-25, 26-24, 27-25, 25-23) muri ½ cy’irangiza.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Police Volleyball Club niyo yatwaye igikombe itsinze RRA amaseti 3-1 (25-19, 21-25, 25-19, 27-25).

Mu gutanga ibihembo ku makipe, buri kipe yatwaye igikombe yahwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW), ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu gihe ikipe ya gatatu yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).

Uretse ibihembo byahawe amakipe, kuri iyi nshuro hanahembwe abakinnyi bahize abandi ku myanya itandukanye bakinaho (Individual Awards).

Dore uko abakinnyi bahembwe mu bagore:

Best Server: Ndagijimana Iris (RRA)

Best Receiver: Yankurije Francoise (RRA)

Best Setter: Uwera Lea (Police)

Best Middle Blocker: Amito Sharon (Police)

Best Attacker: Catherine Ainembabazi (Police)

Best Libero: Uwamariya Jacqueline (Police)

MVP: Aine Mbabazi Catherine (Police)

Dore uko abakinnyi bahembwe mu bagabo:

Best Setter: Merry Brian (APR)

Best Middle Blocker: Kanamugire Prince (APR)

Best Server: Ngabo Romeon (Kepler)

Best Attacker: Caldetbal Mangom (Kepler)

Best receiver: Samuel Niyonshima (APR)

Best Libero: Bernard Masabo (Kepler)

Most Valuable Player: Gatsinze Venuste (APR)

Irushanwa ry’uyu mwaka ryo gushimira abasora ryabaga ku nshuro yaryo ya gatatu kuva mu 2021. Mu bagore, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu ariyo Ruhango VC, RP-IPRC Kigali, APR, RRA na Police.

Mu cyiciro cy’abagabo harimo amakipe ane (4) ariyo; Police FC, APR, EAUR na Kepler.

Police yatwaye igikombe mu bagore

Kepler yasoje ku mwanya wa kabiri mu bagabo

APR yatwaye igikombe mu bagabo

Ndagijimana Iris wa RRA umwe mu bahawe ibihembo byo kwitwara neza ku giti cyabo

Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje Kepler VC na APR VC

 Nov 13, 2023 - 22:52