Basketball: Lycée de Kigali na GS Marie Reine Rwaza begukanye “2023 Jr NBA League".

Ikipe ya Lycée de Kigali (Cleveland Cavalier), mu bahungu ndetse na GS Marie Reine Rwaza ((Utah Jazz), mu bakobwa, begukanye ibikombe bya shampiyona y’umukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 15 “2023 Jr NBA League”.

kwamamaza

Iyi shampiyona yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, ku bufatanye na NBA, yatangiye tariki 21 Ukwakira 2023, yasojwe kuri ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Yari yahurije hamwe abana baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bagera 810, barimo 360 b'abakobwa na 450 b'abahungu, baturutse mu makipe 30 y'abahungu na 24 y'abakobwa.

Buri kipe y’ikigo cy’ishuri muri buri cyiciro, yahawe izina ndetse n’imyambaro y’amakipe (30) asanzwe akina muri shampiyona ya Basketball yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika izwi nka “NBA”.

Mu cyiciro cy’abahungu, ikipe Lycee de Kigali, yiswe Cleveland Cavaliers ibarizwa mu gice cy'Iburasirazuba yaje kwegukana igikombe itsinze Petit seminaire St Aloys, yiswe LA Lakers, yo mu gice cy’Uburengerazuba, ku mukino wa nyuma amanota 60 kuri 30.

Mu bakobwa GS Marie Reine Rwaza (Utah Jazz) yabaye iya mbere mu gice cy’Uburengerazuba, yegukanye igikombe ikipe ya ESB Kamonyi (Dallas Mavericks) yabaye iya mbere mu gice cy’Uburasirazuba, itsinze ku mukino wa nyuma ku manota 69 kuri 51.

Mu bihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza, Ian Cruz Kabutura ukinira ikipe Lycée de Kigali (Cleveland Cavaliers) yahawe igihembo cy’uwahize abandi mu bahungu, naho mu bakobwa gihabwa Iragena Mahoro Emeline ukinira GS Marie Reine Rwaza (Utah Jazz).

Aganira n’Itangazamakuru, Richard Nyirishema, Visi Perezida wa FERWABA, wishimira uko iri rushanwa ryagenze muri rusange, avuga ko Jr NBA League, ribafasha kubona impano z’abakiri bato akaba n’umwanya wo kuzizamura.

 Ati “Ni irushanwa ridufasha kubona impano z’abana bari munsi y’imyaka 15 tunyuze mu mashuri. Ni ikintu kidushimisha kubona abana b’abahungu n’abakobwa bakina, ni irushanwa ribereyeho kugira ngo abana bagende bipima bazamure impano zabo, haba ku giti cy’abo nk’abakinnyi cyangwa se nk’ikipe muri rusange.”

Ian Cruz Kabutura ukinira ikipe Lycée de Kigali, (Cleveland Cavaliers), yatangaje ko gukora cyane ndetse no kwiririra icyizere biri mu byamufashije gufasha ikipe ye gutwara igikombe ndetse no kuba uwahize abanda mu cyiciro cy’abahungu.

Ati “Ikintu cyamfashije kwitwara neza, icya mbere ni ugukora cyane, icya kabiri ni ukwigirira icyizere nkumva ko icyo mugenzi wange akora nange nagikora.”

Ku rundi ruhande, Iragena Mahoro Emeline wishimiye kuba yagize uruhare mu guhesha ikipe ye gutwara igikombe cy’iri rushanwa mu bakobwa, yagaragaje ko gukorera hamwe yari yo ntwaro bakoresheje.

Ati “Ndishimye kuba tubashije gutwara igikombe, navuga ko twabigezeho tubikesha kubasha kuvugana na bagenzi bange mu kibuga, tubasha kumvikana,”

Ni ku nshuro ya kabiri hakinwaga iyi shampiyona ya Jr NBA League mu batarengeje imyaka 15, aho yaherukaga kuba mu mwaka wa 2018, ari nabwo yatangizwaga ku mugaragaro mu Rwanda.

Mu 2018, iyi shampiyona yahuje ibigo by’amashuri 30 mu bahungu n’abakobwa, ibikombe byatwawe na Green Hills mu bahungu, itsinze Sunrise High School ku mukino wa nyuma amanota 52 kuri 28 ndetse na ADEGI Gituza itsinze ISF Nyamasheke amanota 50 kuri 40.

Reba andi mafoto yaranze iri rushanwa:

@ IMANI Isaac Rabbin/Isango Star.

 Nov 27, 2023 - 12:54