Bugesera: Israel Premier-Tech ikinamo Chris Froome igiye gusura Field of Dreams 

kwamamaza

The Field of Dreams yubatswe na IPT itwaye asaga miliyoni 300 FRW itahwa ku mugaragaro umwaka ushize muri Gashyantare 2023.

Abarimo Chris Froome watwaye Tour de France 4 na bagenzi be bazasubira kuri The Field of Dreams mu kwizihiza umwaka ushize iki kibuga gitangiye gukoreshwa. The field of Dreams igizwe n'ibice 2: Pump Track ndetse n'umuhanda wa Km 1,2.

Kugeza ubu imaze gukinirwaho amasiganwa 6 y'abana bari munsi y'imyaka 19 mu irushanwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup. Hateganyijwe isiganwa ry'abana, IPT na Bugesera Cycling Team batera inkunga.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa IPT, Gasore Serge Foundation, Akarere ka Bugesera, FERWACY na Winner Rwanda.

Dore amwe mu mafoto yerekanaga uko byari byifashe:

Chris Froome ubwo hatahwaga Field Of Dreams, umuhanda wubatse mu kigo Gasore Serge Foundation i Ntarama mu Bugesera

Umuhanda wubatswe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Israel Premier-Tech ukoreshwa mu marushanwa yo gukuza impano z'abato.

Mu kigo Gasore Serge Foundation niho hubatwe Field of Dreams ari naho hacumbika ikipe ya Bugesera Cycling Team.

Abana bakizamuka mu mukino w'igare bifashisha imihanda ya Field of Dreams

Abana baturiye Field of Dreams babonye igisubizo

Umunyabigwi Chris Froome ubitse Tour de France enye biteganyijwe ko azaba ari i Bugesera kuwa Gatanu

@Saddam Mihigo/Isango Star-Kigali.

 Feb 14, 2024 - 13:55